Umunyamakuru w’imikino Mihigo Saddam yasezeye kuri Radio Fine FM nyuma y’amezi arindwi akorera iyi radiyo. Uyu musore wari uzwi mu biganiro by’imikino, yatangaje ko asezeye abinyujije kuri konti ye ya Instagram, aho yashimiye ubuyobozi n’abakozi b’iyi radiyo bose bamufashije mu rugendo rwe rw’akazi.
Mu butumwa bwe yagize ati:“Ndashimira cyane ubuyobozi bwa Fine FM 93.1! Byari uburambe bukomeye cyane gukorera muri uru rugo rw’itangazamakuru mu mezi arindwi ashize. Nungutse ubundi bumenyi mu mwuga wanjye. Imana ibahe umugisha mwese, cyane cyane itsinda ry’imikino n’abumvaga ibiganiro byacu. Aho ngiye gukomereza urugendo rwanjye mu itangazamakuru ndahabamenyesha mu masaha ari imbere. Nubahisha buri wese. Murakoze Fine FM 93.1.”
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Mihigo yavuze ko gukorera Fine FM byamuhaye ubunararibonye bushya kandi bw’agaciro mu mwuga w’itangazamakuru, anashimangira ko agiye gukomereza ahandi hantu azatangaza vuba.
Mu gihe yakoraga kuri Fine FM, yakoranaga bya hafi n’abanyamakuru barimo Muramira Regis, Aime Niyibizi na Samirah, bose bakorera mu ishami ry’imikino.
Mbere yo kwinjira muri Fine FM, Mihigo Saddam yari asanzwe akorera Radio Isango Star, aho yari azwi cyane mu biganiro by’imikino.
Kugeza ubu, abakunzi be baracyategereje kumenya aho agiye gukomereza urugendo rwe rw’itangazamakuru nyuma yo gusezera muri Fine FM.