Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Pahanuel Kavita, ntabwo ari mu bakinnyi bifashishwa na yo ubwo iza kuba ikina na Afurika y’Epfo kubera uburwayi.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, ni bwo Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Umunsi wa 10 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Abakinnyi bakoze imyitozo nta kibazo, usibye Phanuel Kavita wari ufite ikibazo. Uyu yagerageje gukora imyitozo nk’abandi ariko biranga abaganga bamubwira ko bigoye ndetse ataza gukina.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, aragerageza gushaka undi myugariro uzafatanya na Mutsinzi Ange ndetse na Manzi Thierry mu rwego rwo gushaka amanota kuri uyu mukino.
U Rwanda rufite amanota 11 rukaba ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C, Afurika y’Epfo igifite amahirwe yo gukina Igikombe cy’Isi ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 15, aho irushwa na Benin ya mbere amanota abiri.
Umukino w’Amavubi na Bafana Bafana urabera kuri Mbombela Stadium, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira, kuva saa Kumi n’Ebyiri za Nimugoroba.