Umwana w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rubavu yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore w’imyaka 43 amukubise mu mutwe igiti gitega insina yari avanye mu rutoki rwe.
Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 12 Ukwakira 2025, ku isaha ya saa 19:20, mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Musabike ho mu Mudugudu wa Kabingo.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste, yahamirije IGIHE aya makuvu avuga ko uyu musore yafashwe ari kugerageza gutoroka.
Ati “Uyu musore yagiye mu rugo rwa nyakwigendera agiye kwiba igiti cyari kiramiye igitoki (injagwe), mu gihe amubonye amubajije impamvu atwaye icyo giti ahita akimukubita mu mutwe ahita apfa. Yafashwe nyuma gato yo gukora icyaha, ataratoroka ngo agere kure, kuko twamufashe akiri muri uwo Mudugudu yakoreyemo icyaha.”
Gitifu Nzabihimana yaboneyeho kwihanganisha umuryango wagize ibyago, anasaba abaturage kurangwa n’ituze bakirinda amakimbirane ndetse no gutangira amakuru ku gihe.
Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa, mu gihe uwo mwana ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje.