M23 yahuye nuruva gusenya! RDC yarashe bikomeye M23 nyuma y’amasaha make bumvikanye agahenge

Umutwe wa AFC/M23 washinje Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurasa mu buryo bukomeye ibirindiro byawo, nyuma y’amasaha make impande zombi zemeranyije gushyiraho urwego rwo kugenzura agahenge muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

AFC/M23 yemeje ko yagabweho ibi bitero biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “Ihuriro AFC/M23 riramenyesha abanyagihugu ndetse n’amahanga ko nk’uko bisanzwe bikorwa, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabye by’indege bikomeye ku bice bituwemo n’abantu benshi ndetse no ku birindiro byacu biherereye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo, nyuma y’amasaha make cyane hasinywe amasezerano y’agahenge yashyiriweho umukono i Doha ku wa 14 Ukwakira 2025.”

Kanyuka yavuze ko ibitero by’ingabo za Leta byibasiye ibirindiro bya M23 biherereye mu duce twa Kadasomwa, Lumbishi, Kasake n’ahandi; agaragaza ko ubutegetsi bushoza intambara bwa Kinshasa bukomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage b’abasivile ndetse no kudobya gahunda zose z’ibiganiro bigamije kuzana amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Kugeza ubu ntacyo Kinshasa iravuga ku byo yashinjwe na AFC/M23.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top