Ngoma: Ingurube yariye uruhinja, se ahita ayica

Ingurube y’umuturage wo mu Karere ka Ngoma, yariye umwana w’uruhinja rw’ukwezi n’igice, abaturage batabara itari yamurya wese ngo imumare, ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Kibungo.

Iyi ngurube yariye uyu mwana ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu Mudugudu w’Akabira mu Kagari ka Nkanga mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ni ingurube ya Nsengiyaremye Théogène na Nzamukosha Jeaninne, bari baraguze kugira ngo ibafashe mu kwiteza imbere. Uruhinja rw’uyu muryango nirwo yariye ubwo yarusangaga mu mbuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, Ndaruhutse Jean de Dieu, yatangaje ko iyi ngurube yariye bimwe mu bice by’uyu mwana.

Yagize ati ‘‘Umwana ari mu bitaro i Kibungo, ni kwa kundi ababyeyi baba bari mu burangare, ingurube yavuye mu kiraro cyayo umwana yari ari hasi mu mbuga, imugezeho urumva ni indya byose nta kintu iba izi. Yahise itangira kurya imukuraho umunwa n’amazuru noneho abantu baratabara barayitesha ahita ajyanwa kwa muganga ubu niho ari kuvurirwa.’’

Gitifu Ndaruhutse yakomeje asaba ababyeyi cyane cyane abafite amatungo mu rugo kwirinda uburangare.

Yavuze ko umwana w’ukwezi aba akwiriye gushyirwa mu nzu aho kujyanwa hanze aho ashobora guhurira n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Ababyeyi nibareke kurangara bamenye ko umwana w’uruhinja aba ari igitambambuga, ntashobora gutabaza cyangwa ngo yitabare, bajye babajyana aho bagiye hose. Ikindi turabasaba ko ku boroye bajya bareba neza ko ibiraro byabo bikinze neza kuko hari amatungo ashobora kumena nk’ingurube akangiza byinshi, ikindi turabasaba kujya batabaza kugira ngo niba hari ikibaye ubuyobozi butabarire ku gihe.’’

Kuri ubu uyu mwana w’ukwezi n’igice akomeje kuvurirwa mu bitaro bya Kibungo ariko bimwe mu bice by’umubiri we birimo umunwa n’amazuru bikaba byarariwe n’iyi ngurube yahise yicwa na se w’umwana, dore ko ari n’iyo yari yoroye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top