APR FC ibonye amakipe agiye kuzajya ayitwara shampiyona! Amakipe abiri arimo Al Hilal yo muri Sudani agiye gukina Shampiyona y’u Rwanda

Ikipe ya Al Hilal Omdurman n’iya Al Ahli SC Wad Madani zo muri Sudani, zombi zasabye gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Shampiyona y’u Rwanda yari igizwe n’amakipe 16, yatangiye tariki ya 12 Nzeri 2025, ndetse kuri ubu igeze ku Munsi wayo wa Kane mu mpera z’iki cyumweru.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko amakipe abiri yo muri Sudani ari yo Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani, yombi yasabye gukina muri iyi Shampiyona ndetse yamaze kwemererwa.

Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko kuri ubu hatangiye gutegurwa uburyo aya makipe azakomereza aho Shampiyona igeze, akaba ashobora gutangira gukina ku Munsi wa Gatanu, ariko imikino ibanza ikazarangira nta birarane afite.

Muri Sudani nta shampiyona ikinwa kuva muri Mata 2023 kubera intambara, ndetse amakipe yaho yakirira imikino Nyafurika hanze, arimo Al-Merrikh ikunda kwitegurira mu Rwanda.

Muri uyu mwaka w’imikino, Al-Merrikh yemerewe gukina muri Shampiyona ya Libya.

Al Hilal Omdurman iri mu makipe abiri yo muri Sudani agiye gukina Shampiyona y’u Rwanda

Al Ahli SC Wad Madani na yo yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top