Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bwagaragaje ko gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro, cyane cyane kwandika, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko abantu bakoresha izo mbuga hagati ya Saa Tanu z’ijoro na Saa Kumi za mu gitondo baba bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo birimo agahinda gakabije n’ihungabana.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Abashakashatsi ntibarebye gusa uko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kenshi, ahubwo banasesenguye igihe babikora, babishingiye ku myitwarire y’abandika kuri X nijoro, bahuza ayo makuru n’ubuzima bw’abo mu Uburengerazuba bw’u Bwongereza bakurikiranwaga mu bushakashatsi buzwi nka Children of the 90s.
Abantu 310 ni bo batoranyijwe hashingiwe ku gihe bakoresha X no ku bisubizo batanze ku bibazo bijyanye n’imibereho yabo basubije.
Hasuzumwe ubutumwa 18.288 bwanditswe hagati ya Mutarama 2008 na Gashyantare 2023, basanga kwandika ku mbuga nkoranyambaga nijoro bifitanye isano no kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku kigero cya 2%.
Ubushakashatsi bwerekanye ko nubwo isano iri hagati yo gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro n’ubuzima bwo mu mutwe idakomeye cyane, ariko bishobora kubangamira ibitotsi n’ikorwa ry’umusemburo wa melatonin ugenzura ugenzura ibijyanye no gusinzira.
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi witwa Daniel Joinson, yavuze ko ingaruka z’imbuga nkoranyambaga ziterwa n’imyitwarire y’umuntu, yemeza ko ubushakashatsi nk’ubu bushobora gufasha mu gutegura ingamba zo gukumira izo ngaruka.
Yongeyeho ko hari abantu bashobora kugira ingaruka kurusha abandi bitewe n’imiterere yabo, imiterere y’ibyo bandika, n’icyo baba bashaka kugeraho.
Imbugankoranyambaga zikoreshwa n’abarenga miliyari eshanu ku Isi. Abo muri Aziya by’umwihariko Abashinwa bakiharira igice kinini cyane.
