Ni indege yo kubutaka! Alliah Cool yerekanye imodoka ye yaguze akayabo, abantu bacika ururondogoro (AMAFOTO)

Nyuma y’uko umunyamideli ndetse n’umukinnyi wa filime ukunzwe, Alliah Cool, yerekanye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Brabus G-Wagon, ibintu byahise bitangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kubera ubuhanga n’ubwiza bwayo.

Iyi modoka, ifite agaciro gasaga miliyoni 500 Frw, yatumye benshi bayitangarira ndetse inavamo inkuru yavugishije abatari bake.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Byose byatangiye ubwo umunyamakuru wa Isibo FM, DC Clément, yandikaga amagambo kuri Instagram agaragaza ko atishimiye uburyo bamwe barata imodoka. Mu magambo ye yagize ati:“Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa Umukire i Nyarugenge, Umwana w’i Gitwe naguma kuri Kateripilari yambaye i Nyarwanda.”

Yakomeje agira ati:“Ndakubwira ukuri ko pressure yo kwemeza izahitana abantu i Nyarugenge. Ka nigire kwibagarira imyumbati hano i Gitwe akavura kaguyee…”

Aya magambo yagaragaye nk’afite imizimizo ishatse kugaragaza aho umuntu akomoka, byashituye cyane Alliah Cool, wabifashe nk’aho ari we bibwirwa.

Mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Alliah Cool yagaragaje ko yababajwe n’amagambo akoze ku nkomoko ye, anibutsa ko umuntu atagomba gukoreshwaho imvugo zimutuka kubera igihugu akomokamo.

Yagize ati:“Rwanda ni igihugu cyiza kandi twese dukunda. Benshi muri twe twakuriye mu Rwanda kubera ko tutagize amahirwe yo gukurira iwacu muri Congo.”

Yakomeje agira ati:“Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakorera no kuhatungira mu mahoro n’umutekano. Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga, ubwitange n’amaraso y’abasore n’inkumi za M23 — forever grateful.”

Yasoje agira ati:“Niyo mpamvu gukina n’inkomoko y’umuntu ari ikosa rikomeye. Imodoka wayitungira aho ushaka, ariko ntibihindura agaciro kayo.”

Nyuma y’ayo magambo, DC Clément yasubije avuga ko itagamije kurwana cyangwa guca intege Alliah Cool, ahubwo ko yari igitekerezo gisanzwe cyanditswe atarimo kuvuga umuntu runaka.

Iyi nkuru yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira Alliah Cool bamubwira ko akwiye kwishimira ibyo agezeho, mu gihe abandi bavugaga ko DC Clément yakabaye atavanga inkuru z’abantu n’inkomoko yabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top