Niwe mugore utunze imodoka ihenze muri uru Rwanda ! Hamenyekanye akayabo Mutesi Jolly yaguze imodoka ye nshya yerekanye – VIDEWO

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2016, yaguze imodoka iri mu zihenze zikorwa n’uruganda rwa Mercedes-Benz.

Uyu mukobwa yabitangaje yifashishije konti ye ya Instagram, aho yeretse abantu iyi modoka ari kuyikoraho amashashi.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Yaguze imodoka iri mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (izwi nka G-Wagon 63 yo mu 2025). Uraranganyije amaso ku mbuga zitandukanye zerekana ko iyi modoka igura miliyoni zirenga 359 Frw.

Aje yiyongera ku bindi byamamare biheruka kugura imodoka nshya birimo Alliah Cool uheruka kugura iyo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class na Isimbi Model uheruka kwerekana iyo mu bwoko bwa Range Rover Velar igura miliyoni zirenga 80 Frw. Reba video.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by Miss Rwanda2016 (@mutesi_jolly)

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top