Umunyamakuru w’umukobwa, Scovia Mutesi, uri mu bakurikirana cyane imikino yo mu Rwanda ndetse uzwiho gukunda ikipe ya Rutsiro FC, yahuye n’akaga ubwo abashinzwe umutekano bamwangiraga kwinjira muri VIP ku mukino uri guhuza Rayon Sports na Rutsiro FC, aho yitabiriye nk’umufana.
Amakuru avuga ko Scovia yari yageze ku kibuga cyakiniwemo uyu mukino yiteguye kureba ikipe afana, ariko ubwo yageragezaga kwinjira mu gice cya VIP, abashinzwe umutekano baramuhagarika, bamubwira ko atemerewe kwinjiramo. Ngo bamusabye “kuzenguruka” kugira ngo abone uko yinjira mu gice cyagenwe abandi bafana basanzwe.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Ibi byamuteye agahinda n’umujinya, ndetse abari aho batangajwe n’ukuntu umunyamakuru uzwi mu mikino yangiwe kwinjira mu gice cy’abanyacyubahiro, mu gihe abandi bantu batari bazwi bari barimo.
Uyu mukino urangiye igice cya mbere (HT) ikipe ya Rayon Sports iyoboye n’ibitego 2-1 imbere ya Rutsiro FC.
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na:
- Tambwe Gloire Ngongo
- Abedi Bigirimana
Naho Rutsiro FC yo yatsinze igitego kimwe itarabasha gukuraho icyuho.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko icyabaye kuri Scovia Mutesi kitari gikwiye, bamwe bakavuga ko abashinzwe umutekano bakwiye kwigishwa uburyo bwo kwakira abanyamakuru n’abashyitsi mu buryo buboneye.