Mu karere ka Muhanga hari kuvugwa amakuru y’umusore uri mu kigero k’imyaka 20 wishe mu kuruwe ufite imyaka 23 y’amavuko bari basanzwe babana mu nzu.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umusore witwa Ncamihigo wishwe na murumuna mu buryo bugayitse, ibi byabereye mu murenge wa Cyeza, akagari ka Kagarama mu mudugudu wa Kajiji ho mu karere ka Muhanga.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Amakuru atangwa n’umubyeyi wa Ncamihigo na Murumuna we Fabiane, avuga ko ubwo yari aryamye mu cyumba kimwe, Ncamihigo nawe aryamye mu kindi cyumba, aribwo murumunawe yinjiraga mu nzu afite umuhoro, agaturuka inyuma mukuru we wari wamaze gufata agatotsi, akamutemagura bikarangira amwishe, nawe agihita ashaka kujya kwiyahura gusa ntiyapfa.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera na Murumuna we nta makimbirane bari basanzwe bafitanye uretse ngo kuba uyu nyakwigendera aherutse gushinja Fabiane ko yamwibye ibihumbi 200 Rwf gusa nyuma bakaza kwiyunga ndetse n’ayo mafaranga akaza kuboneka, bityo ngo abantu bakaba batazi ikindi bapfaga nkuko byatangajwe n’abaturage.
Umuvugizi wa Police yo mu ntara y’Amajyepfo CP Hassan Kamanzi nawe avuga ko iby’aya makuru babimenye ndetse avuga ko bahageze Nyakwigendera bakagerageza kumujyana kwa muganga ariko bikarangira ashizemo umwuka.
Uyu musore bivugwa ko yishe mu kuru we, ubwo yamaraga gukora iki gikorwa kigayitse yagerageje kwiruka ndetse ageze imbere agerageza kwiyahura ariko umugozi uracika, ageze imbere yaje kwikubita mu mukoki arakomereka, abaturage baramufata bahita nawe bamujya kwa muganga. reba video