Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n’u Rwanda, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Mu Ukuboza 2023 ni bwo umwuka wongeye kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda, nyuma y’uko Gitega ishinje Kigali ku mugaragaro kugira uruhare mu bitero umutwe wa RED-Tabara wagabye ku butaka bw’u Burundi mu mpera za 2023.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
U Burundi muri Mutarama 2024 bwahise bufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, burahira ko butazayifungura na rimwe kugeza igihe u Rwanda ruzabuhera abo buvuga ko bagize uruhare muri coup d’état yapfubye muri 2015 ngo rwaba rucumbikiye.
Umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’ibi bihugu by’abaturanyi ubwo u Burundi bwinjiraga mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ibihumbi by’ingabo zabwo zimaze imyaka hafi ibiri zirwana ku ruhande rw’Ingabo za Leta ya RDC zimaze imyaka igera kuri ine ziri mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23.
Perezida Evariste Ndayishimiye agendeye ku birego by’uko M23 ngo yaba ifashwa n’u Rwanda, yakunze kumvikana avuga ko adashyize ku ruhande umugambi wo kuba yafasha abashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa akajya mu ntambara na rwo.
Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Ndayishimiye yaganiraga na BBC, yavuze ko “u Rwanda nirushima gutera u Burundi runyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Muri Mutarama na Gashyantare ubwo Perezida w’u Burundi yakiraga abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu gihugu cye, na bwo yari yikomye u Rwanda mu buryo bukomeye, anarahira ko “nirukomeza ibyo rurimo intambara izaba iyarusange”.
U Rwanda mu bihe bitandukanye rwakunze kugaragaza ko rutewe impungenge n’aya magambo gashozantambara Perezida Evariste Ndayishimiye yagiye avuga mu gihe hari hakomeje ibiganiro byo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye “mu byumweru bishize, yegereye u Bufaransa abusaba gufasha mu biganiro na Kigali, yizeye ko byagabanya umwuka mubi uri hagati y’impande zombi.”
Iki gitangazamakuru n’ubwo nta makuru arambuye cyigeze gitanga kuri ubu busabe Perezida w’u Burundi yagejeje ku Bufaransa, ku wa 16 Gashyantare uyu mwaka yatangaje ko yaganiriye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda bikamwizeza ko rutazigera rutera igihugu cye.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, abari biteze gukamisha igitero cy’u Rwanda ku Burundi nibasubize amerwe mu isaho”, mbere yo gusaba abaturage be gukomeza kuryamira amajanja ngo kuko nta wuzi umunsi w’igisambo.
Ni Ndayishimiye amakuru avuga ko kuva M23 yafata imijyi ya Goma na Bukavu afite ubwoba n’impungenge z’uko u Rwanda rushobora kumushozaho intambara, ibyiyongeraho kuba ngo rwaba rufite umugambi wo kwagura imbibi zarwo nk’uko Africa Intelligence ibivuga.
Iki gitangazamakuru kivuga ko mu gushaka uko yarokoka, Perezida w’u Burundi ngo usibye gusaba ibiganiro n’u Rwanda ari no gutekereza uko yacana umubano na Leta ya RDC nk’uko yabisabwe na AFC/M23, ubwo mu ntangiriro z’uku kwezi yakiraga intumwa zayo i Bujumbura.
Ubusabe bwo guhagarika iyi mikoranire ngo Perezida Evariste Ndayishimiye yanabugejejweho na ba Ofisiye bo mu ngabo ze bashinja Perezida Félix Antoine Tshisekedi kuba nta bushobozi afite bwo gukemura ibibazo by’umutekano byugarije igihugu cye, ikindi akaba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yaremereye u Burundi.
Hejuru y’ibi ni uko mu gihe M23 yaba ifashe Umujyi wa Uvira yahita ifunga umupaka uhuza uriya mujyi n’u Burundi, nyamara usanzwe ari ingenzi cyane ku gihugu cya Perezida Ndayishimiye mu bijyanye n’ubukungu, kubera amafaranga akomoka ku bucuruzi ucyinjiriza.