Umuhanzi Kirkou Akil ukomoka mu Burundi hamwe n’itsinda rye barwaniye mu gitaramo cyabereye i Kigali

Mu ijoro ryacyeye, muri Mundi Center habereye igitaramo cyari cyahawe izina rya “Let’s Celebrate”, cyitabirwa n’abakunzi benshi b’umuziki. Gusa ibyari ibyishimo byaje kuvamo akavuyo ubwo umuhanzi Kirikou Akili, ukomoka mu Burundi, yageraga ku rubyiniro.

Ubwo yari ari gususurutsa abari bitabiriye igitaramo, ibyuma by’umuziki byagize ikibazo gitunguranye, bituma amajwi acika mu buryo butunguranye. Ibyo byabaye intandaro yo kutumvikana hagati ya Kirikou n’abashinzwe ibyuma (technicians), maze amagambo ahinduka intonganya zikomeye hagati y’impande zombi.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Amakuru avuga ko bamwe mu bari bagize itsinda rya Kirikou Akili barwaniye n’abashinzwe ibyuma, ibintu byateje akavuyo k’umwanya muto imbere y’abafana.

Nubwo nta wakomeretse bikabije, Polisi yahise itabara, ikura abantu mu kavuyo maze igitaramo gikomeza uko cyari giteganyijwe.

Abari bitabiriye iki gitaramo bavuga ko nubwo habayeho ayo makimbirane, byashimishije kubona ubuyobozi butinda gutabara no kugenzura uko ibintu byagenze kugira ngo ibitaramo nk’ibi bikomeze kugenda neza mu gihe kizaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top