Hamenyekanye impamvu ibyuma byapfiriye kuri Kirikou wenyine bigashinjwa Abanyarwanda

Nyuma y’uko umuhanzi Kirikou Akili ahuye n’uruva ibyuma bikamupfiraho ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo ‘Let’s Celebrate’ cyabaye mu ijoro ryakeye muri ‘Mundi Center’ bigatuma Abarundi bikoma Abanyarwanda ko aribo babimuzimirijeho ku bushake, hamenyekanye nyirabayazana w’ibyo byose.

Umuyobozi wa Kigali Protocol, Joshua wateguye iki gitaramo yanyomoje abakomeje kwikoma abateguye iki gitaramo babashinja kuzimiriza ibyuma kuri Kirikou Akili, avuga ko ibyo ari ibinyoma ahubwo byose byapfiriye ku ba-Dj Kirikou ubwe yizaniye.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Yavuze ko mbere y’uko umunsi wigitaramo ugera, Kirikou yari yamusabye kumushakira umuntu uzamucurangira. Niko byagenze kuko Joshua yamushakiye uwitwa DJ Drizzy, ariko Kirikou ageze mu Rwanda ntibabasha guhuza.

Joshua yaje kumuha Dj Brianne ngo abe ari we bazakorana, ariko biza kurangira umunsi wigitaramo ugeze Kirikou ataroherereza indirimbo Brianne azamucurangira.

Nyuma nibwo baje kumenya ko Kirikou yavuganye n’aba-Dj baturutse i Burundi ariko bamaze iminsi mu Rwanda, bamusaba ko bazamucurangira nawe arabyemera. Ku munsi wigitaramo, baba Dj nibo baje gucurangira Kirikou ndetse baza bitwaje ibyuma byabo bwite baza gukoresha. Kirikou agiye kujya ku rubyiniro nibwo bacometse bya byuma byabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top