Hamenyekanye umugwizatunga uri mu biganiro byo kugura Rayon Sports

Nyuma y’iminsi mike Miss Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, agaragaje ubutunzi bukomeye birimo kuzuza inzu ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw no kugura imodoka yarengeje miliyoni 400 Frw, hakomeje kuvugwa amakuru mashya avuga ko yaba ari mu biganiro byo kugura ikipe ya Rayon Sports.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubuga rwa X (Twitter), aho uwitwa Godfather yashyize ubutumwa avuga ko Miss Jolly ari mu biganiro n’abayobozi ba Rayon Sports kugira ngo ayegukane.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Amakuru aracyari mu rwego rw’ibihuha kuko nta ruhande na rumwe yaba Miss Jolly ubwe cyangwa ubuyobozi bwa Rayon Sports  buratangaza ku mugaragaro iby’aya makuru.

Nubwo bimeze bityo, ibyavuzwe byakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba koko uyu mukobwa wigeze guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss World 2016 yaba yinjiye mu ruganda rw’imikino, mu gihe abandi babifata nk’amakuru adafite gihamya.

Rayon Sports, imwe mu makipe akunzwe cyane mu Rwanda, imaze iminsi igaragaramo impinduka mu miyoborere n’imari, ibintu byatumye hiyongera abafite ubushobozi bashaka kuyigura cyangwa kuyishoramo imari.

Kugeza ubu, abakunzi ba Rayon Sports baracyategereje kumva icyo ubuyobozi bw’ikipe cyangwa Miss Jolly ubwite bazatangaza kuri aya makuru amaze gutera inkuru ku mbuga nkoranyambaga.

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top