Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuliza Charles (KNC), mu mujinya mwinshi yagaragaje ko igihe kigeze ngo akarengane mu mupira w’u Rwanda gaterwa n’imisifurire mibi gacike, ndetse asaba RIB kwerekana bamwe yise “ibisambo”.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio/TV1 abereye umuyobozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, nyuma y’uko Gasogi United iherutse kunganya na Bugesera FC 0-0.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Ni umukino KNC yagaragaje ko utagenze neza kuko abasifuzi batakoze akazi kabo.
Yasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugomba kwinjira mu mupira w’amaguru rukarwanya akarengane na ruswa bigaragaramo.
Ati “Uko RIB itwereka biriya bisambo biba byakoze amakosa, bakatweretse na bariya bica umupira, byaba byiza kurushaho. Ibi kandi ntabwo byaba ari ukwivanga mu mupira w’amaguru.”
Muri iki kiganiro cyagaragarijwemo bumwe mu butumwa bugufi bigaragara ko bushobora kuba ari ubw’umwe mu basifuzi bashakaga kugurisha imikino.
Bumwe bugira buti “Mwaramutse, ahantu hari gahunda hano mu Rwanda ni Gasogi na Bugesera. Gutsinda kwa Gasogi bizaba bikubiye neza. Andi makuru ntayaguha nimugoroba.”
Ubundi butumwa bugaragaza abantu babiri baganira. Umwe aseka agira ati “Umukino nawishe kuko uriya musifuzi yahoze anyandikira.” Undi aramusubiza ati “Nukuri wawishe. Hari umuntu nzi ukomeye bet igiye kurya nka milioni 20 Frw.”
KNC yavuze ko ibyo ari ibimenyetso bikwiriye kwifashishwa na FERWAFA, bityo bamwe bagakurikiranwa.
Ati “Ese FERWAFA mwananiwe no gushingira kuri ibi bimenyetso ngo mutwereke aba bantu? Njye nabihombeyemo, maze kwamburwa intsinzi kabiri kose.”
Mu mujinya mwinshi KNC yihanangirije abasifuzi n’abayobozi b’inzego za siporo zitandukanye.
Ati “Mbivuze mbibwira umuntu witwa Ambroise [Hakizimana] na Louis [Hakizimana] n’abasifuzi be, nkabibwira Shema Fabrice. Perezida wa FERWAFA, nkanabibwira Hadji Mudaheranwa, umuyobozi wa League. Mbure imfura yanjye ntabwo tuzakomeza guceceka.”
“Akarengane kari hamwe, ni akarengane ahantu hose. Ntabwo twakwemera ko abakora ibibi bakomeza kumunga ibyishimo by’abantu. Ntabwo twahagarara ngo turebere abo bakora ibibi bangiza dushyiramo umwanya wacu, buri kimwe cyose n’amarangamutima yacu. Ntabwo bizakunda kandi muzabibona. Ibi birarambiranye, muzareba ikizakurikiraho.”
KNC avuga ko yatakaje amanota ku mikino irimo uwa Rayon Sports n’uwa Rutsiro FC kubera imisifurire mibi.