Ikipe ya Al-Merrikh yo muri Sudani yabaye iya gatatu muri icyo gihugu isabye gukina muri Rwanda Premier League mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, nyuma ya Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani zari zabanje gukora ubusabe nk’ubwo.
Shampiyona y’u Rwanda, isanzwe igizwe n’amakipe 16, yatangiye ku itariki ya 12 Nzeri 2025, ndetse kugeza ubu igeze ku munsi wa kane w’imikino, izasozwa mu mpera z’iki cyumweru.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Amakuru aturuka muri FERWAFA avuga ko hatangiye gutegurwa uburyo ayo makipe yo muri Sudani yakirwa mu buryo butabangamira gahunda isanzwe ya shampiyona. Biravugwa ko ashobora gutangira gukina ku munsi wa gatanu, ariko bakazashyirirwaho gahunda ituma batagira imikino ibarirwa nk’ibirarane.
Impamvu ituma amakipe yo muri Sudani asaba gukina hanze, harimo kuba muri icyo gihugu nta shampiyona ikinwa kuva muri Mata 2023 kubera intambara ikomeje kuhavuza ubuhuha. Ibi byatumye amakipe menshi atabasha kwakirira imikino mpuzamahanga mu gihugu cyabo, bityo agahitamo gukina hanze.
Al-Merrikh, kimwe na Al Hilal, yakunze gukorera imyitozo mu Rwanda no gukinirayo imikino Nyafurika, kubera umutekano n’ibikorwa remezo bihari. Kuri ubu, iyi kipe yari yahawe uburenganzira bwo gukina muri Shampiyona ya Libya, ariko birasa n’aho yahisemo gusaba kwitabira shampiyona y’u Rwanda kugira ngo ibone aho gukina imikino yo gutegura amarushanwa.
Niba FERWAFA yemeye ubu busabe, bizaba ari ubwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho amakipe yo hanze asaba kuza gukina mu rwego rwa shampiyona isanzwe y’igihugu, bitari amarushanwa y’igihe gito cyangwa ya gicurangirizo.