Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abanyamahanga bategeye abamotari i Kigali bakabakubita bikomeye bakanabakomeretsa 

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya UNILAK, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abamotari babiri mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga zayo, ryagiraga riti: Muraho, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri. Byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro. Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi Kicukiro, mu gihe turimo gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya. Tuributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi ibikorwa nk’ibi ntabwo bizihanganirwa. Murakoze.”

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Amakuru y’aya mahane yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu baturage basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye ubwo bushyamirane hagati y’aba banyeshuri n’abamotari.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi, yibutsa ko igihugu gifite amategeko agenga buri wese kandi ko uwarenzeho azabihanirwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top