Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, uherutse gufungurwa nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere), yatangaje amakuru mashya ajyanye n’urupfu rw’umuraperi Jay Polly, wapfuye mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira tariki ya 2 Nzeri 2022 mu bitaro bya Muhima.
Jean Paul, wari ufunzwe azira amakuru yigeze gutangaza kuri Miss Mutesi Jolly, yafunguwe mu byumweru bibiri bishize. Akimara gusohoka, yatangaje byinshi byari bitaramenyekana ku rupfu rwa Jay Polly, ashimangira ko yahuriye muri gereza n’uwamuhitanye.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Nk’uko byari byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi icyo gihe, Jay Polly yapfuye azize ibinyobwa by’inkorano we n’abandi bagororwa batatu bari banyoye muri gereza ya Mageragere. Nyuma yo kubinywa, bose bagize ibibazo by’uburwayi, ariko abandi barakira, mu gihe Jay Polly we yakomeje kuremba kugeza apfuye.
Jean Paul Nkundineza yavuze ko Jay Polly n’abo bari kumwe bavangiye alcohol, isukari n’amazi akonje, ari nabyo byamugizeho ingaruka zikomeye.
Yakomeje avuga ko nyuma yaho Jay Polly yajyanywe mu bitaro bya Muhima aribye cyane, ahageze ahita yitaba apfa ataka cyane avuga ati: “Abashenzi barandangije!”
Ni amagambo Nkundineza avuga ko Jay Polly yasize avuze mbere yo gupfa.
Jean Paul yavuze ko uwavangiye ibyo binyobwa byishe Jay Polly ari Cardinal, mugororwa bari bafunganywe muri Mageragere, ndetse ngo nyuma y’urupfu rwa Jay Polly, Cardinal yahise yongera gukatirwa indi myaka 22 kubera uruhare yagize muri ubwo bwicanyi, nubwo yaje kujurira.
Nkundineza yongeye gusobanura ko mu buryo busanzwe, abari muri gereza bakunda gukora ibinyobwa by’inkorano mu buryo bw’amayeri, bakoresheje ibintu bisanzwe biboneka mu buzima bwa buri munsi. Gusa ku rupfu rwa Jay Polly, ngo ikibazo cyabaye amazi akonje, kuko amazi ashyushye bayabuze.
Jay Polly, wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang no mu ndirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda, yari umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop. Urupfu rwe rwababaje benshi, ndetse kugeza n’ubu haracyavugwa byinshi ku byabaye muri iryo joro.
Ibyatangajwe na Jean Paul Nkundineza bikomeje gutera inkeke no gusiga ibibazo byinshi ku mitangire y’ubuvuzi n’ubuzima muri gereza za Rwanda, cyane cyane ku bijyanye n’ibyo bita “ibinyobwa by’inkorano” bikunze kwihimbirwa n’abagororwa.