Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari ku ruhande rw’ingabo za RDC, nubwo bari bameze nk’imfungwa z’intambara, babikurikiraniraga hafi mu bigo babagamo bikikije umujyi wa Goma. Ibyo byatumye batazira Lt Col Ngoma “Quickly”, ijambo yabwiraga abacanshuro ubwo bari ku mupaka w’u Rwanda na RDC, bitegura kurira imodoka zibajyana ku kibuga cy’indege cya Kigali kugira ngo basubire iwabo.
Abacanshuro b’Abanyaburayi bandagajwe bikomeye n’abarwanyi ba M23 muri Mutarama ubwo bahanganiraga mu nkengero z’umujyi wa Goma, bafatwaga nk’abatinyitse kuko byavugwaga ko abenshi barwanye intambara zikomeye mu bihugu bitandukanye, ariko ntibari bazi neza abo barwanaga na bo.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Urugamba rwo mu nkengero za Goma rwatumye abacanshuro hafi 300 bamanika amaboko, nyuma y’aho bagenzi babo bo bari bamaze guhunga. Nyuma y’ibiganiro byinjiyemo ibihugu baturutsemo, M23 yemeye kubarekura ku mugaragaro, itangazamakuru rihari, ariko itanga ubutumwa bukomeye, ko undi munyamahanga wese uzagerageza kwivanga muri aya makimbirane, azabona isomo rikomeye.

Na mbere y’uko aba bacanshuro bamanika amaboko, Leta ya RDC yari yaramaze kubona ko nta kinini bashobora kuyifasha kuko ntibashoboye kwambura M23 ibice byinshi yari ifite muri Kivu y’Amajyaruguru. Byatumye mu 2023 itangira ibiganiro n’Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater kugira ngo imufashe kwisubiza ibi bice.
Muri uwo mwaka, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko Erik Prince ateganya kohereza muri Kivu y’Amajyaruguru abacanshuro barenga 2000 bakomoka muri Colombia, Mexique na Argentine, kugira ngo barwanye M23, ariko banarinde ibirombe by’amabuye y’agaciro.
M23 yafashe umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, mu gihe Leta ya RDC na Erik Prince byari hafi kunoza amasezerano yari gutuma aba bacanshuro boherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo bakumire abarwanyi b’uyu mutwe. Umugambi wahise upfa, hatekerezwa ku kubohereza mu birombe byo mu gice cyahoze ari intara ya Katanga.
Hashize iminsi bivugwa ko abacanshuro ba Blackwater bamaze kugera mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, aho biteguye kurwanya abarwanyi ba M23 bahereye mu bice bihegereye nko muri teritwari ya Walikale, kandi ngo bafite ibikoresho bihagije.
Aya makuru yavuzwe mu gihe Tshisekedi yari aherutse guhurira na Erik Prince i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2025, ubwo yari yagiye kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani Lukoo, aherutse gutera urwenya ku mbuga nkoranyambaga, ati “Black Water”, ubutumwa buca amarenga ko koko abacanshuro ba Blackwater bari ku butaka bw’igihugu cyabo.

Abacancuro baturutse muri Colombia, Mexique na Argentine ntibazi imiterere yo mu burasirazuba bwa RDC keretse gusoma amakarita gusa. Ibyo biha amahirwe M23 kuko abarwanyi bayo barahavukiye, barahakurira kandi bamaze igihe kinini baharwanira.
Uretse kumenya aha hantu, kuhakorera ubutasi na byo biragoye kuko nta bantu bahazi ku buryo bakorana na bo, kandi n’abakwiyemeza kubafasha ntibashobora kugirana imikoranire inoze nk’uko byagenda kuri M23. Ibyo ni byo byatumye abatsinzwe muri Mutarama bahitamo kuguma hafi y’umujyi wa Goma kuko urubuga rwa kure yaho rwari rugoranye.
Kuva abacanshuro b’Abanyaburayi bagera muri RDC, bagowe cyane no gukorana n’ingabo z’iki gihugu kuko inyinshi muri zo ntizumvaga uburyo zihembwa ibihumbi by’Amadolari buri kwezi, bo bagahabwa Amadolari 100 kandi ari bo bavunika cyane, bo bakaba nk’ababaha amabwiriza cyangwa kubatoza.
Nubwo Guverinoma yakubye inshuro eshanu umushahara w’abasirikare bari ku rugamba, aracyari nk’agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ayagenewe abacanshuro. Nta kabuza ko mu gihe aba Blackwater na bo bahabwa nk’ay’abatsinzwe, na bo bagirirwa ishyari, imikoranire ikadindira.
Kimwe mu bibazo bikomeye byagaragaye mu bacanshuro b’Abanyaburayi, ni uko Leta ya RDC yabeshywe ko ari abarwanyi karahabutaka ariko bikaza kugaragara ko bamwe muri bo batabaye abasirikare, ahubwo ko bari basanzwe bakora imirimo yo kurinda amaguriro manini.
Nta cyemeza ko kuri Blackwater, Leta ya RDC na bwo itapfunyikiwe ikibiribiri ngo yohererezwe abacanshuro batakandagiye mu gisirikare, cyangwa se batiteguye guhara amagara yabo. Babaye bameze nk’aba mbere, na bo bakwandagazwa ku manywa y’ihangu.
Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na M23, Bahati Erasto Musanga, ubwo yasuraga abaturage bo muri Busumba na Mpati muri teritwari ya Masisi mu kwezi gushize, yabasobanuriye ko ubushobozi bw’abarwanyi babo bwisumbuyeho, bityo ko nta wabasubiza inyuma.
Bahati wamaze igihe kinini ari mu bajyanama ba Gen Maj Sultani Makenga, yagize ati “Dufite ibikoresho byose, ntacyo tudafite, ntabwo bazadutsinda. Twe ibyo dukora byose, turi kumwe n’Uwiteka, tugendana n’Imana kandi Imana izarushaho kudufasha.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ubwo yasubizaga Shabani, yamwibukije ko Loni n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bitemera ikoreshwa ry’abacanshuro.
Minisitiri Nduhungirehe yamenyesheje Shabani ko mu gihe abacanshuro ba Blackwater batsindwa nk’abababanjirije, yizeye ko u Rwanda rutazongera gusabwa kubaha inzira yo kunyuramo.
