Bizagenda gute ikipe yo muri Sudani niyegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda?

Amakipe atatu yo muri Sudani ndetse asanzwe akomeye iwabo, yamaze gusaba gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), ndetse hari amahirwe menshi ko azemererwa.

Ayo makipe ni Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani zasabye mu cyumweru gishize, kongeraho na Al-Merrikh yasabye ku wa Mbere.

Ubusabe bw’aya makipe bwakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho bashimangira ko bizazamura ihangana muri Shampiyona ndetse bikagaragaza urwego rw’umupira w’amaguru w’imbere mu gihugu.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Kuri ubu hasigaye icyemezo cya nyuma kizafatwa n’inzego zirimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League.

Ubusabe bwaje mu cyumweru cyabanje bwasaga n’ubwemewe ku buryo n’ingengabihe ya Shampiyona yari yavuguruwe, ariko kuva hiyongereyemo indi kipe, kuri ubu hazaba indi nama muri iki cyumweru hasuzumwe niba aya makipe uko ari tatu yose yakwakirwa, cyangwa hakakirwa abiri gusa.

Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo akaba na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yavuze ko kwakira ubusabe bw’amakipe nk’aya ari ikintu cyiza, igisigaye ari ukureba uburyo babijyanisha n’amategeko ahari kuko bwaje Shampiyona yaratangiye aho igeze ku Munsi wa Kane.

Ati “Ni ibiganiro biri hagati yacu na Rwanda Premier League kugira ngo turebe niba byashoboka kuko Shampiyona yatangiye. Ni twe dushyiraho ayo mategeko n’amabwiriza, birashoboka ko habaho impinduka. Umwanzuro uzafatwa vuba muzawumenya.”

Bizagenda gute ikipe yo muri Sudani niyegukana Shampiyona?

Kwemererwa kw’amakipe yo muri Sudani birasa n’aho ari ikibazo cy’igihe gusa, kuko yagaragaje ko yifashije ndetse yiteguye kugira ubufasha atanga mu mitegurire y’imikino kuko naramuka yinjijwe mu ngengabihe, ibyari imikino 240 ku mwaka w’imikino, bishobora kuzagera mu mikino 342 ya Shampiyona.

Birasanzwe ko ikipe yakwemererwa gukinira muri shampiyona y’ikindi gihugu, iyo byumvikanyweho n’amashyirahamwe yombi.

Ku bijyanye n’amakipe nk’aya yo muri Sudani, aho iwabo hatari kuba shampiyona kuva mu 2023 kubera intambara, asaba gukinira mu bihugu bitandukanye kugira ngo agumane abakinnyi bayo bakina ndetse bitegura amaruhanwa Nyafurika.

Imwe muri aya makipe iramutse ikinnye Shampiyona y’u Rwanda ikayitwara, byayifasha gufatwa nk’ikipe yazahagatarira Sudani mu marushanwa Nyafurika ataha, ariko ntiyahabwa igikombe cyo mu Rwanda.

Umwe mu bayobozi ba Rwanda Premier League waganiriye na IGIHE, yavuze ko ikipe yahabwa igikombe ari ihagaze neza mu makipe 16 asanzwe ari ayo mu Rwanda.

Shampiyona y’u Rwanda isanzwe ifite amategeko ayigenga arimo gukinisha umubare w’abanyamahanga batarenga umunani ku mukino, kandi iryo itegeko ntiryaba rireba amakipe yongewemo nyuma.

Mu mwaka ushize w’imikino, Al Hilal na Al-Merrikh zombi zakinnye muri Shampiyona ya Mauritania ndetse birangira Al-Hilal ari yo ibaye iya mbere, aho yahawe igihembo mu mwanya w’igikombe.

Gusa ntibyabujije ko amakipe yombi asubira muri Sudani gukina irushanwa ryahuje amakipe umunani ya mbere kugira ngo hamenyekane azahagararira icyo gihugu mu mikino Nyafurika ya 2025/26.

 

Amakipe atatu yo muri Sudani yasabye gukina Rwanda Premier League ndetse hari amahirwe menshi ko azemererwa

 

Al-Hilal SC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Mauritania mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25 ariko yitwa “Honorary Champions” cyangwa “Champions d’Honneur”

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top