Mwitende Abdoulkarim, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, yakize amagara nyuma yo kugira impanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Kicukiro, ahazwi nka Niboye.
Amakuru avuga ko Burikantu yari atwaye imodoka y’ivatiri y’umukara, ubwo yagonganaga n’indi vatiri y’umweru, bituma iyo yaguye muri borodirire (rigole). Abaturage bahise batabaza inzego z’umutekano, maze imodoka ya Polisi izwi nka Breakdown iza gutabara, ikuraho izo modoka zari zifunze umuhanda.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Burikantu ubwe ni we watangaje iby’iyo mpanuka abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize amashusho agaragaza uko imodoka ye yangiritse bikomeye.
Nubwo imodoka yagize ibyangiritse byinshi, nta muntu wakomerekeye muri iyo mpanuka, kandi Burikantu yasabye abakunzi be kumushimira Imana kuba yakize.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe uwo munyarwenya yari amaze ibyumweru bibiri gusa abonye uruhushya rwo gutwara imodoka (perime), bikaba byatumye benshi bamwibutsa kuba maso no kwitwararika mu muhanda.