Umunyarwanda Nteziryayo Josh-Duc yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Canada y’abatarengereje imyaka 17, iri kwitegura kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Canada ryashyize hanze abakinnyi 21 bazayihagararira mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Mu bakinnyi bazifashishwa harimo myugariro w’imyaka 16 ukinira CF Montréal FC y’abatarengeje imyaka 18, Nteziryayo, uyu akaba atari ubwa mbere ahamagawe muri iyi kipe.
Yagaragaye mu mikino yo gushaka itike yo gukina iyi mikino yabaye muri Gashyantare, ndetse kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2025 yari kumwe n’abandi mu mwiherero wo gutegura Igikombe cy’Isi.
Yahamagawe hamwe na bagenzi be bakinana ari bo umunyezamu Samsy Keita, Aghilas Sadek ukina mu kibuga hagati na Owen Graham-Roache ukina asatira izamu.
Umubyeyi we, Iradukunda Liliane yavuze ko ari ishema ku Rwanda kuba umuhungu we yahamagawe, akunze kugaragaza ko ari umukinnyi mwiza bityo abareberera ruhago mu Rwanda bagakwiye kumutekerezaho.
Canada iri mu Itsinda K isangiye na Uganda, bizahura tariki ya 5 Ugushyingo, u Bufaransa bizakina tariki ya 8 Ugushyingo na Chile bizahura tariki ya 11 Ugushyingo 2025.
Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 kizatangira gukinwa tariki ya 3 Ugushyingo kugeza kuya 27 Ugushyingo 2025.
