Ku wa mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025, ni bwo humvikanye inkuru y’akababaro kuri benshi, yavugaga urupfu rwa Iliza Gisèle wari umaze igihe afite uburwayi bw’impyiko.
Gisèle ni izina rizwi mu myidagaduro y’u Rwanda. Yari azwi cyane ku kugusubiramo indirimbo z’abahanzi [Cover] yaba iz’imbere mu Gihugu n’izo hanze y’u Rwanda. Imwe muri izo, ni “Rosa” y’umuhanzi, Bruce Melodie uri mu bafite izina rinini mu Rwanda.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Izindi ndirimbo yasubiyemo z’abahanzi b’abanyarwanda, harimo “Ku Migezi” ya Israel Mbonyi, Ibyapa ya Platini, Puculi ya Okkama n’izindi.
Uko urugendo rwe rw’uburwayi rwatangiye!
Ubwo Iliza yari afite imyaka umunani y’amavuko, yagize ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko. Ababyeyi b’uyu mukobwa, batangiye kumwitaho bamuvuza kuva ubwo kugeza igihe yitabiye Imana.
Mama we yageze aho amuha impyiko imwe!
Nyuma yo gukomeza kurwara, mu 2017 ni bwo Gisèle yahawe impyiko imwe na mama we, Kayitesi Egidie. Ni igikorwa cyabereye mu gihugu cy’u Buhinde, ahasanzwe hazwiho ubuvuzi buteye imbere.
Nyuma yo guhabwa iyi mpyiko, Iliza yagarukanye na mama we mu Rwanda, akomeza kwitabwaho. Uretse kwitabwaho n’abaganga, yari yaranashyizwemo ibyuma byunganira ingingo.
Impyiko yahawe yageze aho na yo irangirika!
Uyu mwana w’umukobwa witabye Imana afite imyaka 25 isaga 26, yatabarutse yarababajwe cyane n’uburwayi.
Nyuma yo guhabwa impyiko na mama we, yageze aho iyo yahawe na yo irangirika bisaba ko ayikurwamo kugira ngo itangiza ibindi byinshi.
Ni umukobwa ubuzima bwe bwaranzwe no kwihangana. Ibi bishimangirwa n’abavandimwe be ndetse n’inshuti ze za hafi. Bavuga ko igihe cyose yabayeho kuva ubwo burwayi, Iliza yahoranaga icyizere cyo kuzakira akongera kugira ubuzima bwiza.
Umuvandimwe we yashatse kumuha impyiko ariko biranga!
Nyuma y’uko impyiko yahawe na mama we igize ikibazo bikaba impamvu yo kurwaragurika, ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be, ntacyo bigeze bamwima ndetse bakoze ibishoboka byose ngo baramire ubuzima bwe ariko umunsi iyo wageze nta cyo wakora.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ababyeyi be batekereje ikindi cyo gukora kugira ngo Iliza abashe gukira. Habayeho ibiganiro hagati y’ababyeyi na musaza we umukurikira, Cyusa kugira ngo abashe kumuha impyiko ye.
Byasabye ko bajya kwa muganga ngo hafatwe ibipimo ku buzima bwa Cyusa, maze ibisubizo bigaragaza ko impyiko z’aba bombi zihuje nta kibazo ndetse yayimuha. Ariko havuka ikindi cy’uko n’uyu musaza we, basanze akunda kurwara Sinezite isanzwe ifata ibice by’ubuhumekero.
Abaganga bababwiye ko kugira ngo umuntu amuhe impyiko, bisaba ko nta kibazo na kimwe cy’uburwayi akwiye kuba afite. Bityo, byatumye uyu mukobwa adahabwa ubwo bufasha.
Yagombaga gusubira mu Buhinde ariko yitaba Imana adasubiyeyo!
Abaganga bakomoka muri Kenya, bagiriye inama uyu muryango icyo gukora cyafasha Iliza, ndetse umuryango uzakirana yombi kandi uzishyira mu bikorwa.
Mu iki gihe uyu mukobwa yitabwagaho n’abaganga b’imbere mu Gihugu, hanategurwaga uburyo yasubizwa mu Buhinde kuvurizwayo ndetse umuryango waratangiye kwegeranya ibisabwa byose.
Iminsi ya nyuma ya Gisèle yatakaga umutwe!
Mu minsi ishize mbere y’uko yitaba Imana, Iliza yasuwe n’inshuti ze ndetse bagirana ibihe byiza. Yarabaganirije ndetse ubwo batahaga arabaherekeza.
Nyuma yo kugaruka mu rugo, uyu mukobwa yagarutse ababara cyane umutwe ndetse abo mu rugo baratungurwa bakurikije uko yari yaherekeje abo bashyitsi ameze.
Yakomeje kubwira musaza we ko ari kubabara umutwe. Bamugiriye inama yo kuryama akaruhuka, bakomeza kumwitaho ari mu cyumba cye. Bamuhaye ikinini kigabanya uburibwe bw’umutwe ariko bikomeza kuba iyanga.
Uko amasaha yicuma, Iliza yakomeje kubabara maze musaza we na papa we, bafata icyemezo cyo kumujayana kwa muganga we wari usanzwe umwitaho. Icyo gihe yajyanye na murumuna we witwa Bébé.
Baragiye babonana na muganga we, amubwira ko ari kubabara cyane umutwe. Muganga yamwitayeho nk’uko bisanzwe ariko uko iminota yicuma, uruhande rumwe rw’umubiri rwe ruza kuba Paralysé.
Indwara ya Paralysé, ni uburyo umuntu ashobora kubura ubushobozi bwo gukora ku bice bimwe by’umubiri we biturutse ku kwangirika k’ubwonko cyangwa utunyangingo two mu rutirigongo.
Uyu mukobwa yabibwiye muganga we ko yumva hari igice cy’umubiri we kitari gukora, ariko amusubiza biza gushira ko bishobora kubaho ku murwayi ufite uburwayi nk’ubwo yari afite.
Yaratashye, ageze mu rugo, murumuna we ahamagara Cyusa [musaza wa bo] ngo aze amufashe guterura Gisèle bamukura mu mudoka bamujyana mu nzu. Bamujyanye mu cyumba cye ariko ari na ko akomeza gutaka umutwe.
Yasubijwe kwa muganga ari bwo bwa nyuma!
Nyuma yo gukomeza gutaka ko ababara umutwe, musaza we yigiriye inama yo kubibwira papa wa bo, maze bumaze kwira cyane bafata icyemezo cyo kumusubiza kwa muganga.
Ubwo bamugezaga kwa muganga, yakorewe ibizimi byose ngo hamenyekane impamvu y’uwo mutwe ndetse n’icyateye kuba hari ibice bye by’umubiri bidakora. Ibisubizo byaje byerekana ko hari udutsi tw’ubwonko bwe twacitse akaba ari byo byateye uwo mutwe n’iyo Paralysé.
Byabaye ngombwa ko ashyirwa ku mashini yo kumufasha gushaka uko ibyo bice bye by’umubiri byakongera gukora ndetse n’uwo mutwe ukaba wakira. Uko amasaha yicuma, ni ko byarushagaho kuba bibi kuri uyu mukobwa wari ukunzwe na benshi.
Ku manywa yo ku wa Mbere w’iki cyumweru, ni bwo abaganga bageze aho babwira ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be ko ahasigaye ari aha Nyagasani bo ibyo bashoboye byose babikoze. Aho ni ho umuryango watangiye kugira ubwoba bw’uko igihe cyose Iliza yakwitaba Imana ari na ko bajye kugenda.
Ni umwana wakundwaga na benshi bitewe n’ibyo yakoraga ariko by’umwihariko, mama we, Kayitesi, akaba ari umuntu wabanye na benshi biciye muri Siporo amazemo igihe.
Amakuru avuga ko gushyingura Gisèle, biteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025 mu gihe ijoro ryo kugaruka ku buzima bwe, riteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025 mu rugo ku Ruyenzi ku muhanda ujya i Runda.