Imyitwarire n’urwibutso ku buto bwa Perezida Kagame wujuje imyaka 68 (AMAFOTO)

Amashuri abanza yayigiye mu nkambi ya Gahunge muri Uganda aho we n’ababyeyi be bari barahungiye. Abo biganaga bamwibuka nk’umwana wari ufite ikinyabupfura, ku buryo ngo atatinyaga kwegera n’uwo abona ari mukuru, akamubaza ati “kuki wambaye gutya” cyangwa se “kuki wiyanduje”.

Urwo ni rumwe mu rwibutso abazi Perezida Kagame bamufiteho akiri umwana muto. Kuva mu Majyepfo y’u Rwanda aho yavukiye kugera muri Uganda aho yabaye mu nkambi zirimo iya Rukinga, iya Nshungerezi n’iya Gahunge; hose yari umuntu w’intangarugero, ibintu byamukuriyemo kugeza ubu.

Umunsi nk’uyu mu 1957 nibwo yabonye izuba, avukira mu muryango wifite kuri Asteria Bisinda na Deogratias Rutagambwa, umugabo w’umunyemari washinze Trafipro ariko w’inyangamugayo mu byo akora byose, kuko no mu gihe yari mu buhungiro, yakunze gutorerwa kuyobora abandi mu nkambi.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Kagame yakuze nk’abandi bana bato, abatizwa akiri uruhinja, aho yabyawe muri batisimu na Mutembe Ildephonse mu Ugushyingo 1957, afite ukwezi kumwe.

Mu 1959, Abatutsi batangiye kumeneshwa mu cyiswe Revolusiyo, bamwe baricwa, barasenyerwa, inzu zabo ziratwikwa, abandi barahunga. Paul Kagame n’umuryango we barahunze. Icyo gihe bahungiye mu Mutara bavuye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Tariki 6 Ugushyingo 1961, berekeje muri Uganda, gusa mu nzira bagenda, we n’umubyeyi we, Asteria, baza kwisanga banyuze ukubiri na Se, kuko Rutagambwa yanyuze i Burundi, yambuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [yari Zaire], i Bukavu agera i Goma aho yavuye ajya muri Uganda.

Ageze mu buhungiro, nubwo bitari byoroshye, Kagame yakomeje kwiga mu nkambi aho bari batuye. Umwe mu bamuzi ari mu nkambi ya Gahunge yiga ku ishuri ribanza rya Rwengoro yagize ati “Yari umwana ugira ikinyabupfura, ugira isuku. Isuku ye ni iya kera.”

Undi yavuze ko muri icyo gihe nubwo yari muto, yegeraga n’abandi banyeshuri bakuru, akababaza ibyo bagomba gukora cyangwa se akabibutsa inshingano zimwe na zimwe.

Ati “Mukuru we twakundaga gukinana umupira, hanyuma [Kagame] akatubwira ati, kuki mutagiye kwiga. Niganaga na mukuru we Joseph. Kagame nawe yajyaga gukina nk’abandi bana, ariko ibyo akora byose ukabibonamo ikinyabupfura.”

Ntabwo byahereraga aho gusa, kuko no mu ishuri yari mu bana b’abahanga. Umwe mu bigishije aho yize, yibuka ko hari umuzungu wakundaga kujya mu nkambi akabwira abanyeshuri ko nibatsinda neza, bazasaba kujya kwiga muri Ntare School mu mashuri yisumbuye kandi ko Kagame yaje kubigeraho.

Ati “No muri Rwengoro Primary School, yari mu bana ba mbere b’abahanga, ndetse iryo shuri ryabaye mu ya mbere yatsindishije neza cyane muri Toro.”

Muri icyo gihe cyose, ngo Kagame yari umwana uhorana amatsiko yo gushaka kumenya u Rwanda byisumbuyeho, ku buryo yakundaga kujya gushaka abasaza barwanye mu Inyenzi, akababaza amateka amwe n’amwe. Umwe mu bo abamuzi bibuka wabaga muri iyo nkambi, ni uwitwa Maliko.

Uwo Maliko ngo Kagame n’inshuti ye yo mu buto Fred Rwigema, bakundaga kumarana igihe kinini bamuzaba byinshi ku Rwanda, ibintu byagaragaza umuhate we mu gukunda igihugu no gushaka kukimenya byisumbuye.

Kagame arangije amasomo muri Ntare School yakomereje muri Old Kampala School, ari naho yavuye ajya ku rugamba rwo kurwanirira Uganda, nyuma y’aho Museveni atangije urugendo rwo kubohora Uganda.

Muri icyo gihe abandi bari mu rungano rwe bakomeje muri Kaminuza ariko we yiyemeza kujya ku rugamba kugira ngo azabashe kubona amahirwe yo gutaha mu gihugu cye cy’amavuko.

Abazi amateka ye bavuga ko Kagame ajya mu ngabo za Uganda, yagiye mu ikamyo yari itwawe na Gen Lutaaya, umwe mu basirikare bakomeye ba Uganda, atangira urugamba atyo.

Mu gitero cyabimburiye urugamba rwo kubohora Uganda ku itariki 6 Gashyantare 1981, Paul Kagame yari umwe mu bayoboye abasirikare 27 bari bafite imbunda, batera Ikigo cya Gisirikare cya Kabamba mu Karere ka Mubembe mu bilometero 120 uvuye i Kampala mu mujyi. Ingabo yari kumwe nazo, nizo zakigezeho bwa mbere, zinabohoza intwaro ziri mu z’ibanze zifashishijwe mu rugamba nyir’izina rwagejeje Museveni ku kubohora Uganda.

Mu gisirikare cya Uganda, inshingano nyinshi yahawe zari izijyanye no guharanira ko mu gisirikare hahora ikinyabupfura. Izindi zari iz’ubutasi. Yabaga ashinzwe kugenzura ibikorwa by’ingabo, niba nta makosa yakozwe, aho yagaragaye akayakosora hakiri kare.

Yabaye umuyobozi wungirije mu Ngabo za Uganda ushinzwe ubutasi. Abasirikare bose baramwubahaga, ahanini kubera ikinyabupfura n’ubunyamwuga byamurangaga.

Undi muntu umuzi ati “Abasirikare bose baramutinyaga, kubera ko bari bamuziho ikinyabupfura no kudaca ku ruhande. Gusa ariko bakamukundira ko ntawe arenganya, bati uriya musirikare akoresha ukuri, ararama, bakamwita amazina y’abantu bazwi mu mateka bacaga imanza zitabera”.

Abamuzi mu buto bwe bavuga ko imyitwarire ye ya none n’umurongo muzima amazemo imyaka ayobora u Rwanda, bijyana n’uwo ariwe kuva akera. Kwanga akarengane, kugendera ku kuri, isuku, ikinyabupfura, gukunda igihugu no kwicisha bugufi; byose ngo si ibya none.

Abakoranye nabo mu bihe bitandukanye ari Perezida ari no mu gisirikare, bavuga ko ari umuntu ugira urugwiro, wicisha bugufi ku kigero cyo hejuru. Hari umwe mu bavuze uburyo umunsi umwe yagiye kureba Perezida Kagame, ahageze atungurwa no kubona we ku giti cye ahagurutse ajya kumuzimanira.

Ati “Watekereza ko ari buhamagare abakozi, ariko ni we wahagurutse aranzimanira.”

Kagame mu mateka y’u Rwanda ashimirwa uruhare rwe mu kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyuma yayo no gukomeza kubaka u Rwanda rufite igitinyiro ku ruhando mpuzamahanga.

Ashimirwa kandi ko yahesheje agaciro Abanyarwanda, akazamura imibereho yabo mu ngeri zose, ntihagire n’umwe usigara inyuma cyangwa se uhezwa, kandi agashimangira ubumwe bwabo.

Ntiyigeze yemera na rimwe ko imyumvire ya gikoloni yo gutanya Abanyarwanda yagira intebe mu gihugu, ku buryo hari n’igihe yavuze ko hari impuguke yo muri Kaminuza ya Stanford yigisha ibijyanye n’utunyangingo, yigeze kumubwira ko hari uburyo bushobora gukoreshwa mu gupima amasano y’abanyarwanda mu kugaragaza ishingiro ry’iryo Abakoloni b’Ababiligi bari baravuze bajya gushyiraho amoko.

Ati “Ko Siyansi ishobora kudufasha kwemeza cyangwa se kwamagana iyi myumvire ya politiki yazanye ibibazo mu gihugu”.

Yavuze ko ngo yamusubije ko ntacyo bimutwaye ati “ntacyo bintwaye […] wajya mu turemangingo twanjye, ukabigenzura. Nafashe ibipimo byanjye kugira ngo mbanze menye ibinyerekeyeho.”

Yakomeje agira ati “Kuko dushobora kubona ihuriro cyangwa se itandukaniro, cyangwa tukabona ko itandukaniro ari politiki. Naramubwiye nti ntacyo bintwaye kuko nahoraga mbwira abantu hano mu biganiro bya politiki, nti ibi bintu ni ubuswa, ntabwo aribyo [by’itandukaniro ry’abanyarwanda]”.

Yakomeje avuga ko yabwiye uwo muntu, ko nubwo abantu baba batandukanye, bitavuze ko batagomba kubana, ati “iteka abantu bazahora batandukanye ariko kuri twe, muri politiki yacu, abantu bagomba kunga ubumwe, sosiyete n’abantu kuba bavuga ibyo gutandukana, ibyo ntacyo bimaze…nti turatandukanye, bamwe ni bagufi, abandi ni barebane, abandi barananutse, abandi bateye uku na kuriya, nti ariko twese turi ibiremwamuntu. Twabana twishimye, imbere mu mupaka umwe cyangwa mu cyumba kimwe?”

Muri ubwo bushakashatsi bwa gihanga ngo byaje kugaragara ko imyumvire y’abakoloni yari ipfuye, ko nta tandukaniro riri mu banyarwanda, ati “rero aba bashaka kudutanya, bavuga ko abantu batandukanye, bakwiriye guceceka.”

 

Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso: Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu mu gihe abandi ari umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y’umuryango

 

Perezida Kagame wakuriye mu buhunzi, yabyirutse ari umwana uca bugufi

 

Mu bugimbi bwe yakuze atuje cyane, ashimwa mu rungano no mu bakuze

 

Paul Kagame yemeye guhara ubusore bwe, ajya ku rugamba kurwanira igihugu cye

 

Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989. Ubu bafitanye abana bane n’abuzukuru babiri

 

Ubwo Perezida Kagame yizihizaga isabukuru umwaka ushize, bamwe mu bari bamuherekeje mu kazi mu nama ya Commonwealth muri Samoa, bamwifurije umunsi mwiza

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top