FERWAFA yemereye amakipe yo muri Sudani gukina muri Rwanda Premier League

Al-Merrikh na Al Hilal SC Omdurman ziri mu makipe atatu yo muri Sudani yasabye gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, zombi zamaze kwemererwa.

Amakipe ya Al-Merrikh, Al Hilal SC Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani, yose yasabye gukina mu Rwanda nyuma y’uko muri Sudani nta shampiyona ihaba kuva muri Mata 2023 kubera intambara.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ikipe ya Al-Merrikh yasabye muri iki cyumweru, inyuma y’izindi zari zasabye mu cyumweru cyabanje, kuri uyu wa Kane yatangaje ko yamaze kwakira igisubizo cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko yemerewe gukina muri Rwanda Premier League.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, iyi kipe yagize iti “Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, Al-Merreikh Club uakiriwe ibaruwa ivuye muri FERWAFA yemerera ikipe guhatana muri Rwanda Premier League muri uyu mwaka w’imikino, guhera mu Ugushyingo.”

“Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryasobanuye ko hazakurikizwa amategeko n’amabwiriza agenga amakipe yo mu Rwanda, ndetse n’aya FIFA arebana n’amakipe akina amarushanwa yo hanze y’ibihugu byayo.”

“FERWAFA yasabye kandi ko Al-Merreikh imenyesha CAF ko igiye gukina mu Rwanda. Inama y’ubuyobozi y’ikipe yemeje ko igiye kubikoraho. Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sudani na CAF biri kuzuza ibisabwa byose ngo ikipe yemererwe gukina bidasubirwaho.”

Mbere y’uko Al-Merrikh isaba, ubusabe bwa Al Hilal SC Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani na bwo bwari bwahawe agaciro n’inzego zishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda.

Al Hilal, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, na yo yemeje ko yamaze kwemererwa gukina muri Rwanda Premier League.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top