Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina amukubise ikintu mu mutwe, aho bikekwa ko yabikoreshejwe no kugira ngo ahite amuzungura. Nyuma y’aho bimenyekanye, bahise yikingirana mu nzu, yikata igitsina ariko nticyacika.
Byabereye mu Mudugudu wa Rwibutso, Akagari ka Gatereri, Umurenge wa Butare ku wa 23 Ukwakira 2025.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Mu masaha y’umugoroba nibwo abaturage bamenye ko uwo mubyeyi yitabye Imana, babanza kugira ngo yazize uburwayi kuko yari asanzwe arwaye.
Bukeye ubwo bategura imihango yo kumushyingura, imva yari imaze gupfuba hari umuturage wagize amakenga arebye umurambo asanga nyakwigendera yakubiswe ikintu ku mutwe.
Bahise bakeka ko umuhungu we, bamushatse ngo babimubaze yinjira mu nzu arakinga bamukinguje ku ngufu basanga amaze kwikata igitsina ariko kitacitseho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, “Uriya muryango ntabwo twari tuwufite mu miryango irimo amakimbirane. Harakekwa ko yamwishe kugira ngo amuzungure imitungo mike afite kuko yari umukecuru w’umukene. Turasa abaturage kwirinda gushaka imitungo bitanyuze mu nzira nziza”.
Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.
