Abarwanyi ba AFC/M23 banyomoje amakuru akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga n’Abarundi, avuga ko bambuwe ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa RDC.
Kavumu ni ahantu h’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo kuko ari ho hari ikibuga cy’indege cyifashishwaga n’ihuriro ry’ingabo za RDC ubwo zajyaga kugaba ibitero ku birindiro bya M23.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Iki kibuga cy’indege kandi ni na cyo ingabo za MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo zakoreshaga, mbere yo gutaha mu ntangiriro za 2024.
Ku mbuga nkoranyambaga z’Abarundi bari mu kwaha kw’ubutegetsi, ibyishimo ni byose kubera ibihuha bivuga ko FARDC, Wazalendo na FDLR bambuye M23 ikibuga cy’indege cya Kavumu.
Abo Barundi n’aba Wazalendo bavuga ko ihuriro ry’ingabo za RDC ari ryo kuri ubu rinayoboye umujyi wa Kavumu uri mu birometero hafi 25 uvuye mu mujyi wa Bukavu.
Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi FARDC n’abo bafatanyije bagerageza kugaba ibitero bya kibandi, ariko bikaba iby’ubusa.
Byakurikiye kandi ibitero by’indege na drone byisukiranya byageragejwe kuri iki kibuga mu rwego rwo kukisubiza, ariko bigahura n’ubwirinzi maze Leta igahitamo kurasa ku baturage b’inzirakarengane.
Amakuru yizewe UMUSEKE ufite avuga ko ikibuga cy’indege cya Kavumu kiri mu biganza by’ingabo za ARC/M23.
Ni mu gihe kandi AFC/M23-Twirwaneho ivuga ko amakuru ari gukwirakwizwa ko yambuwe Kavumu ari ibinyoma, isaba abantu kwitondera ibihuha.
Yagize ati: “Wazalendo na FARDC nta mbaraga bafite.”
Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, riyoboye igice kinini cya Kivu zombi, Corneille Nangaa, aherutse kuvuga ko Leta ya Congo ikomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara.
Yatangarije ibi abanyamakuru mu mujyi wa Goma, nyuma y’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ahanini n’Abarundi, avuga ko yapfuye.
Yagize ati “Niba Kinshasa ikomeje guhungabanya ibiganiro, turakomeza urugendo rwacu twerekeza i Kinshasa. Ntihazagire umuntu uza kutubwira ngo duhagarare.”
Bertrand Bisimwa na we wari muri iki kiganiro yagize ati “Ubu tuzasubiza igitero icyari cyo cyose, bakubita dukubita.”
Ingabo za Congo (FARDC) zikomeje kugaba ibitero zikoresheje indege na drone ku bice birimo AFC/M23; ku rundi ruhande, urugamba rw’amasasu ku butaka narwo rurakomeje mu bice bitandukanye bya Kivu zombi.
Abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura ikibuga cy’indege n’umujyi wa Kavumu ndetse n’ibice byose biyikikije kuva ku wa 14 Gashyantare 2025, nyuma yo kwirukana FARDC n’abambari bayo.
