Imyigaragambyo mu Igororero rya Nyamasheke yahoshejwe n’amasasu mu kirere.
Ku wa 26 Ukwakira 2025, mu Igororero rya Nyamasheke habaye imyigaragambyo y’itsinda rito ry’abagororwa nyuma yo gushyamirana n’abacungagereza.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Amakuru avuga ko byatangiye ubwo abayobozi bari mu ibarura, abandi bakozi ba RCS batangira gusaka, bituma abagororwa batangira kwigaragambya.
Abaturage bahatuye babwiye umunyamakuru wa TV1 ko abacungagereza barashe amasasu mu kirere inshuro 11 mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo, umwe muri bo akaba yakomerekejwe n’amabuye yatewe n’abo bagororwa
RCS yemeje ibyabaye, ivuga ko ubu mu igororero hasubiye amahoro kandi iperereza rikomeje.
