Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku Ishoramari muri Arabie Saoudite

Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (FII), izahuriza hamwe abayabozi batandukanye ku Isi, barimo abashoramari bakomeye, abahanga mu guhanga udushya, abayobozi bakuru b’ibigo n’abafata ibyemezo mu nzego za leta.

Akigera i Riyadh, Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma Mohammed bin Salman, banabanje kugirana ibiganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye bw’u Rwanda na Arabie Saoudite mu nzego zitandukanye.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya cyenda, izamara iminsi ibiri guhera kuri uyu wa 27 Ukwakira, izatanga urubuga rwo kuganira no kungurana ibitekerezo hagamijwe gushyiraho uburyo bwo gutanga ibisubizo ku hazaza h’ishoramari n’imiyoborere. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Guharura inzira nshya y’Ubukungu n’Iterambere: Urufunguzo rw’Intsinzi.”

Ku munsi wa mbere w’iyi nama Perezida Kagame azaganira na bagenzi be barimo Perezida wa Guyana, uwa Colombia, uwa Bulgaria n’uwa Albania, mu kiganiro gifite umutwe ugira uti “Ni izihe nyungu n’ingaruka nyakuri z’umutekano w’Ubukungu?”, kizagaruka ku buryo ibihugu bikorana ubucuruzi, uko byarengera inyungu zabyo ariko binabungabunga inyungu bisangiye.

Umukuru w’igihugu kandi azagira uruhare mu kiganiro cyahawe umutwe ugira uti ‘ese ikiremwamuntu kiri kugana mu cyerekezo gikwiriye?’ aho azaba ari kumwe na Perezida Mohamed Irfaan Aki wa Guyana, Perezida Gustabo Petro wa Colombia, Minisitiri w’Intebe wa Edi rama wa Albania, Minisitiri w’Intebe wa Muhammad Shahbaz Sharif wa Pakistan, ndetse na Ray Dalio, washinze Bridgewater Associates, ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino. Ni ikiganiro kizayoborwa na Richard Attias, Umuyobozi wa Future Investment Iniative Institute (FII).

Ikigo FII (FII Institute) cyatangijwe mu 2017 nk’inama ngarukamwaka ihuriza hamwe abafatanyabikorwa bafite inyota yo gushora imari mu bisubizo birambye by’ibibazo byugarije Isi. Ikigo FII cyahisemo ibyiciro bine by’ingenzi aho ubusumbane bugaragara cyane, kugira ngo hareberwe hamwe ibisubizo bihuriweho; mu bijyanye na AI & Robotics, uburezi, ubuvuzi n’iterambere rirambye.

Perezida Kagame yitabiriye Iama yiga ku Ishoramari muri Arabie Saoudite

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya cyenda, izamara iminsi ibiri guhera kuri uyu wa 27 Ukwakira

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma Mohammed bin Salman bagirana ibiganiro byibanze ku kwagura ubufatanye

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top