RIP Speciose Mukabayojo! Umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga yapfuye

Umukobwa w’Umwami Umwami Yuhi Musinga wari usigaye ku Isi witwa Speciose Mukabayojo yatabarutse ku myaka 93.

Albert Rudatsimburwa ni umwe mu bo mu muryango wa Mukabayojo. Yatangaje ko uyu mubyeyi yaguye i Nairobi muri Kenya.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ati “Yaguye i Nairobi ku mugoroba w’ejo, ni bwo nabimenye. Twajyaga tuvugana kuri telefone. Yaherukaga mu Rwanda aje gutabariza musaza we Kigeli.”

Rudatsimburwa yavuze ko Mukabayojo yari umuvandimwe, kuko “mushiki wa Musinga yari nyogokuru”.

Mukabayojo ari mu bana bahunganye n’Umwami Musinga ubwo yacirirwaga i Moba muri Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo (Zaire y’icyo gihe.)

Ingoma ya Musinga yagize ibihe by’akaga kandi bibi mu mateka y’u Rwanda, kuko inkingi za mwamba zari zisigasiye ubuzima bw’igihugu, zasenywe ku ngoma ye.

Yaciwe mu gihugu Ababiligi baramwambuye agaciro, nta tegeko yari agitanga bataryemeje.

Mu gitondo cyo kuwa 12 Ugushyingo 1931, Charles Voisin wari Guverineri wa Ruanda-Urundi yasanze Umwami Musinga iwe i Nyanza, amuha amasaha 48 yo kuzinga utwangushye akava mu gihugu, Kalinga n’ibindi birango by’igihugu asabwa kubishyikiriza Ababiligi bari barahawe u Rwanda nk’indagizo ya Loni.

Ku wa 14 Ukwakira 1931, ni bwo igihiriri cy’abaja cyahagurutse i Nyanza giherekeje Musinga, abagore be batanu n’abana be icyenda na nyina Kanjogera n’abo mu muryango wabo, bajyanwa mu nzu bari bateguriwe i Gihundwe, hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, ahazwi nko kuri ‘Plane’.

Ryabaye iherezo ry’ubutegetsi yari amazeho imyaka 36.

Umuhungu wa Rudatsimburwa witwa Mutijima Bryon, uzi neza uyu mubyeyi yagize ati “Abakobwa ba Musinga bambukanye na sogokuruza. Baza gutahuka Rudahigwa amaze kuba umwami”

Mukabayojo yashakanye n’Umutware Bideri mu bukwe bwabereye i Nyanza mu Rukari babyarana abana batandatu, barimo na Bideri Dieudonne witabye Imana umwaka ushize.

Mu 1959 mu cyiswe ‘Revolisiyo’, ubwo Abatutsi bicwaga, abandi bakameneshwa, Mukabayojo n’umuryango we bahungiye muri Kenya ari na ho wabaga kugeza uyu munsi.

Mukabayojo aheruka mu Rwanda ubwo yazaga gutabariza musaza we, (Umwami Kigeli V Ndahindurwa) watabarijwe i Mwima mu birindiro by’aho yimikiwe mu 1959 iruhande rw’ahari umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa wari mukuru we.

Mukabayojo Speciose (wicaye hagati akikijwe n’abakobwa be) ubwo yari mu muhango wo gutabariza musaza we Kigeli V Ndahindurwa

Mukabayojo yashakanye n’Umutware Bideri. Iyi foto yafashwe mu birori by’ubukwe bwe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top