Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hari gutekerezwa uburyo gereza ya Guantanamo Bay yakoreshwa mu kwakira abimukira binjiye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanahakorera ibyaha, ndetse imirimo yo kuyagura ikaba ishobora gutangira mu minsi iri imbere.
Guantanamo Bay ni gereza yahoze ari ibirindiro by’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, ariko iza guhindurwa gereza mu 2002 nyuma y’ibitero byibasiye Amerika mu 2001. Iyi gereza yanenzwe koherezwamo abantu bagakorerwa iyicarubozo, benshi bakamara imyaka myinshi bafunzwe ariko bataburanishwa.
Icyakora iyi gereza inafite igice cyagenewe gukurikirana ibibazo by’abimukira by’umwihariko, uretse ko itajyaga ikoreshwa muri ako kazi cyane.
Trump yasobanuye ko bamwe mu bimukira binjira muri Amerika baba ari abagome cyane ku buryo utakwizera ko nibasubira mu bihugu byabo, bizashobora kubarinda ku buryo batagaruka muri Amerika.
Ati “Bamwe baba ari abantu babi cyane ku buryo utakwizera ko ibihugu byabo bizabagumana, kuko tutifuza kubabona bagarutse [muri Amerika].”
Yongeyeho ati “Tugiye kubohereza i Guantanamo… ahantu hagoye kuhava.”
Uyu muyobozi yiyemeje gukora ibishoboka byose agahangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri Amerika badafite ibyangombwa, magingo aya akaba yarahereye ku bimukira bakekwaho ibyaha, bari guhigishwa uruhindu hirya no hino muri Amerika.
Hagati aho, Trump yanasinye iteka rizajya rituma umwimukira udafite ibyangombwa ufatiwe mu byaha, azajya yoherezwa mu gihugu akomokamo ataranaburanishwa muri Amerika, ibyo benshi bafata nk’ibishobora kuvamo akarengane mu gihe byagaragara ko uwo mwimukira atakoze ibyaha ashinjwa, nyamara yaramaze kwirukanwa muri Amerika.
Mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa, Trump yanategetse ko igisirikare cya Amerika gikoresha indege zacyo mu gucyura aba bimukira.