Cristiano Ronaldo umwe mu bakinnyi bakunzwe na benshi ku Isi ndetse ukaba utatinya kuvuga ko ariwe muntu wambere ukunzwe ku Isi, yatangaje igihe ateganya guhagarikira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Mu mukino yanyujije kuri shene ye ya YouTube, akina na Mr Beast (usanzwe ukurikirwa kurusha abandi kuri YouTube), yatangaje ko gifite imyaka ibiri yo kuba ari mu kibuga, nyuma y’ibyo myaka akazahagarika umupira.
Ibi yabibwiye Mr Beast ubwo barimo bakina umukino wo gutera amashuti, ari nabwo Mr Beast yamubazaga ibitego amaze gutsinda.
Cristiano ati “Maze gutsinda ibitego 915″… Mr Beast ati “uzatsinda 1000?”…. Cristiano ati “Nzagerageza, ndacyafite imyaka 2 yo gukina, nzagerageza”.
Kuri ubu Cristiano afite imyaka 39, bivuze ko azasoza gukina afite imyaka 41 akazaba ari umwe mu bakinnyi bazasoza umupira bakuze.