Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rya SWAT [Special Weapons and Tactics] ryitwaye neza mu marushanwa yahuje abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, azwi nka ‘UAE SWAT Challenge 2025’.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri muri iri rushanwa rihuza abapolisi bo hirya no hino, hagamijwe kwerekana ubuhanga bwabo mu birebana no guhashya ibikorwa by’iterabwoba, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe arenga 103.
Abitabiriye barushanwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi, gukorera hamwe, kurira ibikuta, kunyura mu nzira z’inzitane n’ibindi.
Ku munsi wa nyuma hakinwe igice cyo kunyura mu nzira z’inzitane (Obstacle Course).
Nyuma y’iminsi itanu iri rushanwa riri gukinwa, Rwanda National Police Swat Team 1, yarangije iri ku mwanya wa 10 n’amanota 407 yabonye ikoresheje iminota 13 n’amasegonda 27.
Ikipe y’u Rwanda yarushijwe amanota 73 na China Police Team B yegukanye umudali wa Zahabu, yakoresheje iminota 11 n’amasegonda 12.
Polisi yo muri Kazakhstan izwi nka SUNKAR yabaye iya kabiri n’amanota 470 ihabwa umudali wa Feza, ndetse na China Police Team A iba iya gatatu n’amanota 457 ihabwa umudali w’Umuringa.
Rwanda National Police Swat Team 2 nayo iri mu makipe yaje hafi muri iri rushanwa kuko yakoresheje iminota 15 n’amasegonda 36, isoreza ku mwanya wa 18 n’amanota 357.
Rwanda National Police Swat Team 1 kandi yabaye iya mbere mu makipe yo muri Afurika yari yaritabiriye aya marushanwa, ndetse n’ubwo ikipe ya 2 ya Rwanda National Police SWAT team 2 yabaye iya 18 ku isi, ntibyayibujije kuba iya 2 muri Africa.
U Rwanda rumaze kwitabira aya marushanwa ya UAE SWAT Challenge inshuro enye muri esheshatu amaze gukinwa.
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rya SWAT [Special Weapons and Tactics] ryitwaye neza mu marushanwa yahuje abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, azwi nka ‘UAE SWAT Challenge 2025’.
Mu bihugu bitandukanye bya Africa byari byitabiriye, harimo na Africa y’Epfo, uretse u Rwanda rufite amakipe 2 yaje mu makipe 20 ya mbere, abandi baje inyuma ya 20.