Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwihanganishije umuryango wa Lt Gen Innocent Kabandana, witabye Imana kuri uyu wa 7 Nzeri 2025, azize uburwayi.
RDF yatangaje ko Lt Gen Kabandana yitabye Imana azize urupfu rusanzwe, mu Bitaro Bya Gisirikare biherereye i Kanombe.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Lt Gen Kabandana yari amaze iminsi yivuriza muri ibi bitaro.
Mu itangazo RDF yashyize hanze yakomeje ivuga ko “yihanganishije umuryango we ndetse yifatanyije na wo muri ibi bihe bikomeye.”
Iti “Naruhukire mu mahoro.”
Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 26 Nzeri 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lieutenant General, nyuma yo gusohoza inshingano ze muri Mozambique, aho yayoboye ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.