Umusore yatinyutse yambara impuzankano ya RIB maze ajya kuri TikTok ariko ahita yerekwa ko hari ibidakinishwa – VIDEWO

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndagijimana Strato nyuma yo gukwirakwiza amashusho n’amafoto ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok, yambaye impuzankano ya RIB agaragaza nk’aho ari umukozi warwo kandi atari byo. Amakuru y’ifatwa rye yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, wavuze ko ayo mashusho yagiye acicikana ku mbuga zitandukanye atayasibye.

Ndagijimana akurikiranyweho icyaha cyo kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Yamuhoza, mu Karere ka Musanze, mu gihe dosiye ye iri gutegurwa n’Ubushinjacyaha.

https://x.com/oswaki/status/1964601206095118564?t=4C1y8YSKy4KYjSuRTu6btg&s=19

Dr Murangira yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburyo uyu musore yabonye iyo myambaro yihariye ya RIB.

Amashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yatangaje benshi, aho bamwe bavugaga ko ashobora kuba umukozi wo mu rugo wiyambitse imyenda y’umukoresha we mbere yo kuyifura, akayifataho amafoto n’amashusho. Mu by’ukuri, we ubwe yayashyize kuri TikTok ndetse no ku zindi mbuga atayasiba, akagira ngo ari ibyo “gutwika” ku mbuga nkoranyambaga, ariko byarangiye bimuteje ibibazo bikomeye.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko abantu bakwiye kwitondera ibikorwa nk’ibi kuko biteza urujijo, cyane cyane mu gihe umuntu yambara impuzankano y’inzego za Leta cyangwa iy’igisirikare akiyitirira akazi atahawe. Dr Murangira yavuze ko Kwiyambika umwenda w’ubutegetsi cyangwa ikimenyetso cyawo agamije kuyobya rubanda ari icyaha, kandi umuntu uhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itatu ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 Frw na 500 Frw.

 

Dr Murangira yongeye gusobanura ko no mu gihe umuntu yambara imyenda isa cyangwa isa n’iya Leta, ariko bigatera rubanda kuyitiranya n’iy’ubutegetsi, nabwo aba akoze icyaha. Icyo gihe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugeza ku mezi atandatu, ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni imwe. Yasoje yibutsa ko bitemewe no gukora imyenda ijya gusa n’iya Leta cyangwa iy’inzego z’umutekano ngo uyambare, kuko bigira ingaruka zikomeye ku mutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top