Umugabo w’imyaka 35 yafatiwe mu kigo cya FAWE Girls School i Gahini mu Karere ka Kayonza, bivugwa ko yagiye kwibamo, nyuma y’uko yari avuye no kwiba mu kindi kigo cy’i Rwamagana cya College Marie Reine de La Paix (Artisan de Paix). Yari yagerageje kwiyoberanya yambara umwambaro w’ishuri w’abakobwa wo muri icyo kigo cy’i Rwamagana.
Uwo mugabo utuye mu Murenge wa Murama muri Kayonza, avuga ko yahoze ari umwarimu ku ishuri rya EP Kiyenzi riherereye mu Murenge wa Gahini.