Umuhanzi w’injyana gakondo Clarisse Karasira n’umugabo we Dejoie Ifashabayo, babyaye umwana w’umuhungu w’ubuheta bise Kwema Light FitzGerard.
Ni ibyo yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga tariki 09 Nyakanga 2025 abasangiza ibyishimo by’umuryango.
Mu ifoto igaragaza ibiganza bine birimo icye, umugabo we, umwana w’imfura yabo n’uwavutse agaragaza ko bungutse ibyishimo.
Yanditse ati: “Twibarutse Kwema. Ubuheta bw’umuhungu uduhesha ubwema yitwa Kwema Light FitzGerard. Iyi ni ifoto yacu nk’umuryango wa bane, Imana ni iyo kwizerwa.”
Uyu muryango wungutse ubuheta nyuma y’igihe gito batangaje ko bitegura kubyara ubuheta.
Ubuheta bwa Clarisse Karasira na Dejoie Ifashabayo buje nyuma y’imyaka itatu bibarutse imfura bise ‘Kwanda’ wavutse tariki 13 Kamena 2022.
Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, tariki ya 01 Gicurasi 2021.

