Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho yavugishije benshi agaragaza umugabo usa nk’uwanyoye inzoga cyangwa urumogi. Ni amashusho yafatiwe mu mujyi wa Kigali, aho uwo mugabo yagaragaye mu muhanda rwa gati ahagarika imodoka yo mu bwoko bwa Panda gare, imodoka isanzwe ikoreshwa n’abapolisi mu gutwara abantu bafashwe bakoze ibyaha.
Nk’uko bigaragara muri ayo mashusho, iyo modoka yabonye uwo mugabo irahunga, hanyuma uyu na we akomeza kuyirukaho ndetse ayogeza umuvuduko. Abari aho ntibabyumvaga, kuko abantu benshi basanzwe batinya iyo modoka, nyamara we we yahisemo kuyikurikira ashaka kuyihagarika ku ngufu.
Ababonye ibyo byabaye bavuga ko byasaga n’udushya tw’umuntu wari wasinze cyangwa se wanyoye ibindi biyobyabwenge, bitewe n’uko imyitwarire ye itari isanzwe. Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Byadutunguye kubona umuntu yiruka inyuma ya Panda gare, twe twese tuba tuyiruka kure. Twatekereje ko ari ibiyobyabwenge cyangwa inzoga byamuteye gutinyuka gutya.”
Nubwo bitaramenyekana neza uwo mugabo uwo ari we cyangwa icyamuteye kwitwara kuriya, amashusho ye akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye batanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe bamushinja gusinda abandi bavuga ko ashobora kuba yari afite ikibazo cyihariye cyamuteye kubura ubwenge bwo kwitwara nk’abandi.
Ubu abatuye Kigali n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza uko byarangiye, niba uwo mugabo yarafashwe cyangwa se yarakomeje urugendo rwe nk’aho nta cyabaye.