Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, igahitana abantu 20 abandi bagakomereka.
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Guverinoma yatangaje ko irimo gutanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomeretse. Abagizweho ingaruka n’iyo mpanuka bajyanywe mu bitaro bitandukanye kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Guverinoma yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika no gukurikiza amategeko agenga umutekano wo mu muhanda kugira ngo hirindwe impanuka ziteza igihombo gikomeye no kubura ubuzima bw’abantu.
Iyi modoka ya sosete itwara abagenzi yitwa International, yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, itwaye abagenzi 52 yarenze umuhanda igwa mu kabande muri metero 800.