Khadim Ndiaye yongeye kwiyunga n’abafana ba Rayon Sports, APR FC yo yananiwe kwikura i Musanze! Uko imikino ibanza ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro yarangiye

Musanze FC yanganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro waberaga kuri Stade Ubworoherane.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

I Rubavu, Rutsiro FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri utaha.

Mu yindi mikino yabaye, AS Muhanga yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1, Nyanza FC itsinda Police FC ibitego 2-1, Amagaju FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1 naho City Boys inganya na Gorilla FC igitego 1-1.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *