Ingabo za Afurika y’Epfo ziravugwaho umugambi wo gutegura ibitero ku mutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziturutse mu Burundi.
Ni nyuma y’aho ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, indege ebyiri zari zitwaye abasirikare ba Afurika y’Epfo ziguye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura.
Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko aba basirikare bazajya kongerera imbaraga bagenzi babo bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu Burasirazuba bwa RDC.
Gukoresha iki kibuga cy’indege ngo ni amaburakindi, kuko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma cyafunzwe na M23 nyuma y’aho bafashe uyu mujyi tariki ya 27 Mutarama 2025.
Abashinzwe umutekano mu Burundi batangarije ikinyamakuru SOS Burundi ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bavuye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, bakomereza mu kigo cya gisirikare cya Gakumbu kihegereye.
Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi yasobanuye ko aba basirikare bazanyura muri zone Gatumba, bakomereze muri Uvira muri RDC.
Yagize ati “Ni byo koko, izi ndege zarimo abasirikare ba Afurika y’Epfo. Twamenye ko bashobora kunyura mu muhanda wa Gatumba-Uvira bajya muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bongerere imbaraga ibirindiro by’ingabo za SADC.”
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yari yateguje ko ashobora gucyura ingabo ziri muri RDC nyuma y’aho hapfuyemo 14 ubwo barwanaga na M23 mu Mujyi wa Sake na Goma.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatanze iyi nteguza mu gihe abasirikare bari mu kigo cya gisirikare i Goma, aho barindiwe umutekano n’abarwanyi ba M23.
Gusa ibikorwa bya Afurika y’Epfo bigaragaza ko ishobora kuba iri kwitegura intambara nshya. Ibyo birimo kohereza ingabo mu Burundi; ikindi gihugu gisanzwe cyifatanya na Leta ya RDC kurwanya M23.
Hagati ya tariki 30 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2025, Afurika y’Epfo yohereje ingabo ziri hagati ya 700 na 800 i Lubumbashi mu Majyepfo ya RDC, zitegura gusanga izindi mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Aya makuru yemejwe n’abadipolomate n’umudepite Chris Hattingh.
Ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bukomeje kwirengagiza umuburo bwahawe n’abanyapolitiki barimo Julius Malema, wabumenyesheje ko mu gihe butakura abasirikare b’iki gihugu muri RDC, bazakomeza gupfa kuko M23 ifite ubumenyi buhambaye bw’urugamba ndetse n’ibikoresho bigezweho.