Igisirikare cya Congo “FARDC” cyagabye igitero gikaze ku giturage cya Gakenke

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 13 Gashyantare 2025, i Minembwe mu giturage cya Gakenke, hagabwe igitero gikomeye cya FARDC cyatumye abaturage benshi bata ibyabo bajya kwihisha, mu gihe aba baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje gutaka kwicwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Aya ni amakuru yashyizwe ahagaragara na Hon. Me Moise Nyarugabo wibaza impamvu amabi abera i Mulenge usanga abantu benshi ndetse n’itangazamakuru batayitaho.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Me Nyarugabo yagize ati: “Ikindi gitondo cy’umwijima muri Minembwe. Hano hari inguni ya Repubulika aho ibintu bibera inyuma y’amarido. Nta binyamakuru, nta muyobozi ubivugaho. Muri iki gitondo, ku itariki ya 13 Gashyantare 2025 saa kumi nimwe na mirongo ine, imirongo myinshi ya FARDC yaturutse mu birindiro bitandukanye byo kwa Chef Rutanganda, n’abandi bavuye muri Ilundu banyuze kwa Barabona, bahuye maze batera umudugudu wa Gakenke, cyane cyane Mubahima.

Urusaku rw’imbunda zoroheje n’intwaro ziremereye kimwe na bombe byumvikanye muri Minembwe. Ibyo tubona ni umwotsi gusa. Indi mitwe yaturutse Ilundu yibasiye igice cya Ugeafi ishaka kwambuka ikiraro igahingukira i Gakenke mu cyerekezo cya Mubakabya”.

Me Moise Nyarugabo akomeza avuga ko iyi midugudu iri hakurya y’umugezi wa Rwiko, kure y’ikibuga cyindege.

Ati: “Nkomeje kwemeza ko hafi imyaka 8 ishize Twirwaneho itigeze itera inzego. Ni iki kihishe inyuma yo gukomeza kwibasira Abanyamulenge mu misozi miremire? Ubu ntabwo aribwo buryo bwiza bwo guhagarika intambara cyangwa gushyiraho ubumwe. Tuzagaruka ku mibare”.

Yavuze ko hagati aho, abatuye iyi midugudu bari barimo kwiruka mu mpande zose bashaka ahantu bakwihisha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *