Breaking News : Umuhanzi ukunzwe mu gihugu arasiwe i Goma ahita ahasiga ubuzima

Umuhanzi Delicat Idengo wari uzwi cyane mu mujyi wa Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane yishwe arashwe.

Idengo yarasiwe mu gace ka Virunga i Goma.

Amakuru avuga ko abarashe uyu muhanzi bari bambaye impuzankano ya gisirikare, gusa ntibizwi niba yaba yarashwe n’umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura Umujyi wa Goma cyangwa ibyitso by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amafoto ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu muhanzi wari wambaye ipantalo ya gisirikare yashizemo umwuka nyuma yo kuraswa.

Bivugwa ko yarashwe ubwo yarimo afata amashusho y’indirimbo aheruka gusohora.

Idengo yishwe nyuma y’iminsi 18 atorotse gereza ya Munzenze yari afungiyemo. Ubwo M23 yinjiraga muri uyu mujyi ni bwo yatorotse.

Uyu muhanzi yari yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo, nyuma yo gukora ibihangano byagiye binenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Muri byo harimo indirimbo yise ‘Gouvernement des Fous’ inegura cyane Tshisekedi na Leta ye.

 

Inkuru y’urupfu rwa Idengo ikimenyekana, umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC watangaje ko iki gihugu cyabuze intwari.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *