Mu buzima bw’igihugu umutekano ushyirwa imbere ya byose. Na Bibiliya ivuga ko umwami uzi ubwenge iyo agiye gutera igihugu cya mugenzi we agomba kubanza kumenya niba afite ingabo nyinshi n’intwaro zizatsinda iz’uwo agiye kugabaho igitero, nubwo iyi ngingo iba ari ibanga rikomeye kuri buri wese.
Ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka myinshi zishimwa n’Abaturarwanda n’abo mu bihugu nka Mozambique na Centrafrique kubera ubunyamwuga buziranga.
Amavugurura yatangajwe mu mpera za Kanama 2025 harimo n’ibikoresho bya gisirikare bigirwa ibanga.
Iteka rya Perezida ryo ku wa 25 Kanama 2025 rigena ibikoresho bya gisirikare bigomba kugirwa ibanga rigaragaza ko n’inganda za gisirikare kimwe n’ibyibanze zikenera, amasasu n’ibindi, byose bigomba kugirwa ibanga.
Ingingo ya gatatu y’iri teka igaragaza ko ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga ari intwaro, sisitemu n’amasasu; imodoka za gisirikare zirimo izikoreshwa mu mirwano; ibifaru hamwe n’imodoka zidatoborwa n’amasasu; n’imodoka ntoya n’inini.
Iteka rya 2012 ryateganyaga ko Indege za gisirikare nk’izirwanishwa na za kajugujugu ndetse n’ibijyana naz o bigirwa ibanga, irishya rikavuga indege za gisirikare zirimo izirwanishwa; kajugujugu; n’indege zitagira abapiloti n’ibijyana na zo.
Mu bindi bigirwa ibanga harimo ibikoresho by’amakuru n’iby’itumanaho rya kure birimo radari; telefoni; radiyo; ibikoresho bifotora; na lojisiyeri za mudasobwa hamwe n’ibikoresho bindi bijyanye na byo;
Rivuga kandi ko inyubako za gisirikare harimo Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda; ibigo bya gisirikare; ububiko bw’imbunda n’ubw’amasasu; n’inganda za gisirikare n’ibikoresho fatizo zikenera bigirwa ibanga.
Imyambaro ya gisirikare n’ibijyana na yo igirwa ibanga kimwe n’ibikoresho bya gisirikare byatumijwe n’ibyoherejwe hanze n’amakuru ajyanye na byo.
Igenzura ryerekeye imikoreshereze n’imicungire y’ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga rikorwa hagendewe ku mabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
RDF (Rwanda Defense Force) yavutse hashingiwe ku Itegeko n°19/2002 ryo kuwa 17/05/2002 rishyiraho Ingabo z’Igihugu, itandukanye cyane n’iriho ubu mu bijyanye n’imiyoborere, ibikoresho birimo intwaro n’impuzamankano, ubumenyi n’ubunyamwuga.
Magingo aya u Rwanda rufite uruganda rukora intwaro rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z’u Rwanda, RDF. Mu zindi ntego rufite harimo no gufasha ibihugu by’inshuti kubona ibikoresho bya gisirikare.
Rukorerwamo intwaro zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n’umutwe w’ingabo zihariye, ibyo guhangana n’iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n’ibindi.


