Mu Rwanda hari amashuri mpuzamahanga n’andi yigisha mu rwego rwo hejuru azwiho gutanga ireme ry’uburezi rihambaye, ariko na none bikajyana n’ikiguzi cyisumbuye. Bimwe muri byo bikoresha indimi mpuzamahanga nka Icyongereza n’Igifaransa, bikigisha hakoreshejwe integanyanyigisho z’amahanga, ari na byo bituma amafaranga asabwa kuba menshi.
Urutonde rukurikira rugaragaza amashuri 10 ahenze cyane mu gihugu hamwe n’amafaranga asabwa buri mwaka ku mwana:
- International School of Kigali, Rwanda
Iki ni cyo kiza imbere mu guhenda cyane, aho amafaranga y’ishuri ari hagati ya 14,625,000 Frw kugeza kuri 23,625,000 Frw ku mwaka. - Kigali International Community School (KICS)
Amafaranga ari hagati ya 6,000,000 Frw – 18,400,000 Frw ku mwaka. - International Montessori School of Rwanda
Mu mwaka umwe, ababyeyi bishyura hagati ya 7,450,000 Frw – 16,250,000 Frw. - Ecole Belge de Kigali
Iki kigo kigisha mu rurimi rw’Igifaransa, kikaba gishyiraho amafaranga ari hagati ya 6,670,000 Frw – 13,650,000 Frw ku mwaka. - Green Hills Academy
Ni kimwe mu bigo bikomeye bizwi cyane i Kigali, aho amafaranga ari hagati ya 3,975,000 Frw – 12,650,000 Frw ku mwaka. - AIS Rwanda (African International School Rwanda)
Amafaranga y’ishuri ari hagati ya 3,540,000 Frw – 6,243,000 Frw ku mwaka. - Gashora Girls Academy
Iki kigo cyigisha abakobwa gusa, aho amafaranga ari 4,500,000 Frw ku mwaka (hagati ya 1,500,000 Frw ku gihembwe). - Virunga Valley Academy
Ni cyo kiri ku rwego rwo hasi mu kwishyura muri uru rutonde, aho amafaranga ari hagati ya 600,000 Frw – 3,600,000 Frw ku mwaka. - Ecole Francophone Antoine de Saint-Exupéry
Aha hishyurwa amafaranga atandukanye bitewe n’ubwenegihugu bw’umunyeshuri:- Abanyarwanda n’Abafaransa: hagati ya 1,780,750 Frw – 2,170,000 Frw ku mwaka.
- Abanyamahanga basigaye: hagati ya 2,314,650 Frw – 2,739,750 Frw ku mwaka.
- Wellspring Academy
Amafaranga ari hagati ya 1,373,000 Frw – 2,127,000 Frw ku mwaka.
Aya mashuri agaragara nk’ahenze kurusha andi yose mu Rwanda kubera uburyo yigisha butandukanye, ibikoresho byifashishwa, abarimu b’inzobere baturuka mu bihugu bitandukanye ndetse n’uburyo ategura abana kwinjira mu mashuri makuru mpuzamahanga. Nubwo ababyeyi bishyura amafaranga menshi, benshi babifata nk’ishoramari ryo mu rwego rwo hejuru mu hazaza h’abana babo.