Yiteguraga kubyara muri uku kwezi! Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura umubyeyi wapfiriye mu mpanuka yabereye i Rulindo apfana n’umwana yari atwite yenda kubyara – AMAFOTO

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Divine Cyiza Uwase, wari umuganga mu bitaro bya Gisenyi, akaba ari umwe mu baguye muri iyi mpanuka. Uyu mubyeyi wari utwite inda yimvutsi, yashyinguwe hamwe n’umwana we, wabanje gutandukanywa na nyina kuko yari yujuje amezi 9 y’imbere mu nda. Divine Cyiza Uwase yari yasezeranye n’umugabo we muri Kanama 2024, ariko ntibigeze bagira amahirwe yo kubona umwana wabo abonye izuba. Nyuma y’impanuka, yajyanywe mu bitaro bya CHUK, abaganga baragerageza kurokora we n’umwana yari atwite, ariko bombi baje kwitaba Imana.

Muri iyi mpanuka kandi hagaragaye inkuru y’umubyeyi witwa Revocatte, wahisemo kwitangira umwana we w’uruhinja. Ubwo imodoka yari imaze gutoboka ipine igatangira kurenga umuhanda, yahise anyuza umwana we mu idirishya, abanza kumurokora mbere y’uko imodoka igwa mu manga. Uyu mwana wari utaruzuza amezi 6, yarokotse impanuka, ariko nyina Revocatte we yari yakomeretse bikomeye. Yajyanwe kwa muganga ariko aza kwitaba Imana nyuma y’amasaha make kubera ibikomere yari yagize.

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo, inemeza ko abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga. Yanasabye abatwara ibinyabiziga kwitonda no kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *