Umunyamakuru Mucyo Antha ukubutse muri gereza, yaje kuri micro za B&B Kigali FM, avuga operation y’ukuntu yatawe muri yombi amusanzwe ku kibuga cy’indege, ndetse anavuga udushya twabaye kuri Jangwani na Rugaju bari bafungiwe hamwe

Umunyamakuru Mucyo Antha uzwi cyane mu biganiro by’imikino yagarutse kumvikana kuri micro za B&B Kigali FM mu kiganiro “B&B 2 to 6”, nyuma y’igihe yari amaze afunze.

Mu kiganiro cye cy’ingenzi cyanyuze kuri iyi radiyo, Antha yasangije abakunzi bayo ubuzima yanyuzemo ubwo yatawe muri yombi ndetse n’uburyo byamubayeho akiva muri Uganda. Yagize ati:“Nari nkiva muri Uganda, ngeze ku kibuga cy’indege ndi gufata imizigo, haza umugabo wambaye agapfukamunwa arampamagara ati: ‘Antha, uvuye he?’ Ndamusubiza nti: ‘Nvuye Uganda na Mirembe.’ Yongera ambaza aho nanyuze, ndamwereka passport. Abona iteyemo kashe nyinshi, arambwira ngo: ‘Tujye ku ruhande tuganire.’”

Antha akomeza avuga ko uwo mugabo yamubajije niba azi ibyabaye kuri Rugaju Reagan, Ishimwe Richard na Jangwani bari bafunganwe, maze amusubiza ko abizi ariko atigeze ahamagarwa. Uwo mugabo yahise amubwira ngo amukurikire, biba intangiriro y’uko yafashwe.

Mu buhamya bwe kandi, Antha yasobanuye uko babayeho muri gereza ku Murindi, agaragaza uko bagenzi be babifataga. Yagize ati:

  • Rugaju Reagan ngo yari umuntu wagaragazaga ubwoba bwinshi cyane mu buzima bwa buri munsi.
  • Jangwani, umuvugizi w’abafana ba APR FC, we ngo yari ashyize umutima mu gusenga, ku buryo yahoraga yiririza agasenga cyane.

Antha yavuze ko ibi byose ari ubunararibonye bukomeye yaciyemo, kandi byamwigishije byinshi ku buzima. Yongeyeho ko kugaruka kuri micro ari uburyo bwo gusangiza abanyarwanda amakuru no kubafasha kubaho baharanira ukuri.

Uyu munyamakuru yijeje abakunzi b’imikino ko azakomeza gusangiza ibitekerezo bye ndetse n’udushya tw’ubuzima bwe, mu rwego rwo kongera gutera imbaraga uruganda rw’itangazamakuru mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top