Ku munsi wejo hashize tariki ya 14 Gashyantare 2025, i Munich mu gihugu cy’u Budage, hafatiwe Amafoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yibereye mu rukundo n’umugore we mu gihe igihugu cye kiri mu nambara.
Ni Amafoto yafashwe ku munsi w’abakundanye, ubwo uyu mugabo yaguriraga umugore we indabo ndetse akamwibutsa urukundo amukunda.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kubyibazaho, bamwe bavuga ko ibi ntacyo bitwaye kuba yabikorera umugore we mu gihe ntacyo yishe mu kuyobora igihugu cye, cyane ko yanabikoze ubwo yari abonye akanya gato ko kuruhuka kuko yari yagiye mu nama mpuzamahanga.
Abandi nabo bati “ntacyo byari bitwaye iyo aza kubikora ariko bikaguma mu ibanga, kuko ibi bituma abaturage batabana ko bari kumwe mu nambara”.
Tuvuye kuri ibyo kandi, Ubwo Perezida wa Republica Iharanira Demokarasi ya Congo, yari ari mu nama, yongeye gushimangira ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’ibibazo bya Congo ndetse ko adateze kuganira na M23.
Ibi yabitangaje nyuma yo kwirengagiza ikibazo umunyamakuru yari amubajije, amubaza kucyo agiye gukora nyuma yuko Bukavu ikomeje gusatirwa na M23 ndetse kuri ubu ikaba yafashe n’ikibuga k’indege cya Kavumu.
Gusa n’ubwo Félix Tshisekedi yagaraje ko u Rwanda rukwiye ibihano, ariko Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda wari uri muri iyi nama yamaganiye kure ibyo Félix Tshisekedi avuga ndetse avuga ko u Rwanda rutateye Congo kuko rwungukira mu kuba Congo ifite Amahoro.
Minisitiri w’ingabo yasubije Félix Tshisekedi.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yanyomoje Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinje u Rwanda gutera igihugu cyabo.
Mu nama mpuzamahanga ya politiki n’umutekano iri kubera i Munich n’u Budage guhera kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, Tshisekedi yasobanuye ko u Rwanda rwohereje ingabo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo kugira ngo rwibe amabuye y’agaciro.
Tshisekedi yinubiye umuryango mpuzamahanga kuba udaha agaciro icyifuzo cyabo cyo gufatira u Rwanda ibihano, agaragaza ko “uburyarya” bw’amahanga butuma hari abumva ko badakorwaho.
Minisitiri Marizamunda yibukije Tshisekedi ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yagize ingaruka ku bihugu by’akarere byose birimo n’u Rwanda, agaragaza ko nta nyungu rushobora kubona mu gihe igihugu cy’abaturanyi kidatekanye.
Yagize ati “Ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kiratureba twese nk’akarere. U Rwanda rwagizweho ingaruka zikomeye n’iki kibazo. Ariko nta nyungu u Rwanda rwakura muri RDC idatekanye, ahubwo bitandukanye n’ibyo, icyerekezo dufite cy’iterambere gishingiye ku mutekano w’akarere n’ubufatanye mu bukungu.”
Yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko mu 2021 ubwo umutekano wa RDC wari umeze neza, u Rwanda rwohereje muri iki gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 683 z’Amadolari ya Amerika, kandi ko mu 2022, RDC yakiriye ibicuruzwa birenga 33% mu byo rwohereje mu mahanga yose.
Yagize ati “Kubera iki u Rwanda rwaba igihugu gifite gahunda ihamye y’iterambere ry’imibereho n’ubukungu, ku rundi ruhande rugashaka kudobya ubu bufatanye? Inyungu z’u Rwanda mu bufatanye bushingiye ku bukungu zibonekera mu mahoro, si mu makimbirane.”
Minisitiri Marizamunda yatangaje ko u Rwanda rutemera umuvuno wa Leta ya RDC wo gutungana intoki, ashimangira ko rutigeze rutera RDC, kandi ko rutazigera runabikora.
Ati “Ntabwo twemera umuvuno wo gutungana intoki kubera ko dukwiye kumenya ko u Rwanda rufite ibirureba kandi ntirwigeze rutera Congo, nta n’ubwo ruzabikora.”
Yasobanuye ko icyakoze, u Rwanda rwashyize ku mupaka ingamba z’ubwirinzi, zigamije gukumira igishobora guturuka muri RDC, kikaruhungabanyiriza umutekano.