Umukinnyi ukomeye wa Filime nyarwanda wagiye ugaragara muri filime zitandukanye nka Inzira y’umusaraba, Intare y’ingore n’izindi, yatangiriwe mu nzira n’umugore wavugaga ko yamuteye inda none akaba ari aho yigaramiye.
Uyu mugore wafashe uyu mugabo yavugaga ko yamuteye inda kera, akabyara none ubu umwana akaba agiye kuzuza imyaka 20 nta nubufasha bwe azi.
Gusa uyu mugabo uzwi nka Roje, we yakomeje ahakana avuga ko uyu mugore atamuzi ndetse atazi n’icyo amushakaho kuko yakomezaga no kumutuka kandi bari mu ruhame.
Ubwo aho bashwaniraga hari ushinzwe umutekano (umunyerondo), ubwo nawe aba abyinjiyemo ajya kubakiza ariko biranga nawe ahahuriye. n’akaga ko gutukwa. Reba video.
Umukinnyi wa Filime ukomeye mu Rwanda yafatiwe mu nzira n’umugore uvuga ko yamuteye inda, aramushishimura, Umunyerondo yitambitse ahura n’uruva gusenya.